Kigali: Barindwi bafatanywe amacupa arenga 280 y'inzoga za magendu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hafashwe amacupa agera kuri 280, arimo atari afite tembure z'imisoro zizwi nka tax stamps ndetse hari n'ayo wasangagaho izakuwe ku yandi macupa cyangwa se kashe zitagikoreshwa ubu.

Mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri RRA imaze gufata amacupa agera ku 1500. Hari ifatira muri liquor stores, n'andi basanga ahishe mu ngo z'abakora magendu.

Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro buvuga ko bwahagurukiye kurwanya magendu y'inzoga z'ibyotsi, kuko buri wese akwiye gukorera mu mucyo nk'uko biherutse kugarukwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku munsi wo gushimira abasora agira ati 'ntabwo bikwiye ko bamwe bakora bagatanga umusoro, hanyuma abandi bagakora ibishoboka byose kugirango ntibishyure umusoro.'

Komiseri Wungirije ushinzwe Abasora, Uwitonze Jean Paulin, yaburiye abacuruzi bakora ndetse n'abafite umugambi wo gukora magendu ko RRA ifite amakuru ku mayeri atandukanye bakoresha mu gukora magendu, bityo na bo kubafata bikaba ari igihe gito.

Yagize ati 'Ubutumwa twaha buri wese uri muri ubu bucuruzi n'uko akwiye gukorera mu mucyo ndetse tukanabibutsa ko dufite amakuru ahagije ku mayeri bakoresha kandi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo izo nzoga zose zinjiye mu buryo butemewe ndetse n'uruhererekane zinyuramo zinjira zose tubashe kuzigeraho, tuzisenye, bityo ubucuruzi bugende neza kandi ku buryo bunogeye buri wese.'

Ubuyobozi bwa RRA bwakoze application yitwa 'RRA Tax Stamp Application' iri kuri 'Google Play Store' yifashishwa mu kugenzura ko tembure iri ku nzoga (liquor) ari umwimerere.

RRA yasabye buri muguzi kuba ijisho rya Leta agenzura niba koko inzoga z'ibyotsi aguze zifite tembure z'umwimerere, gutanga amakuru ku nzoga zidafite tembure cyangwa izifite tembure zitari umwimerere, no gutanga andi makuru yose arebana na magendu.

Abantu barindwi bo mu Mujyi wa Kigali bafatanywe amacupa arenga 280 y'inzoga za magendu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-barindwi-bafatanywe-amacupa-arenga-280-y-inzoga-za-magendu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)