OMS ivuga ko n'ubwo Omicron ihitana bakeya, abantu badakwiye kwirara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi mukuru wa WHO
Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi mukuru wa WHO

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati 'Mu cyumweru gishize, nibwo twagize umubare munini cyane w'abandura Covid-19 kuva icyorezo cyakwaduka. Gusa tuzi ko icyatumye uwo mubare uzamuka cyane, ari ubukererwe bwabayeho mu bijyanye no gupima mu gihe cy'ibiruhuko byo mu mpera z'umwaka'.

OMS kandi yatangaje ko kubera impamvu zitandukanye, virusi ya Omicron igaragara ko itica cyane nka 'Delta variant' yayibanjirije, icya mbere bitewe n'ubwiyongere bw'umubare w'abikingiza hamwe na hamwe ku isi , ikindi no kuba hari ibimenyetso bigaragaza ko Omicron yibasira cyane mu mazuru no mu muhogo kurusha uko yibasira ibihaha.

N'ubwo Omicron bigaragara ko idakaze nka Delta, by'umwihariko ku bantu bakingiwe, ariko Umuyobozi wa OMS yaburiye abantu ko badakwiye kwirara.

Yagize ati 'Kimwe n'izindi virusi zabanje, Omicron na yo ituma abantu bajya mu bitaro, kandi inica abantu. Mu by'ukuri ubwinshi bw'abandura iyo virusi umuntu yagereranya na tsunami bwabangamiye cyane inzego z'ubuzima ku isi yose'.

OMS yanavuze ko ubwiyongere bw'abandura Covid-19 mu cyumweru gishize, bwari butandukanye bitewe n'agace kuko ngo imibare yari yikubye kabiri mu bice bya Amerika, mu gihe yiyongereyeho 7 % gusa muri Afurika.

Hazabaho n'izindi virusi

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo guhangana n'indwara z'ibyorezo ndetse n'ibiza muri OMS, Dr Michael Ryan, yaburiye abantu avuga ko badakwiye kwibeshya ko Omicron yaba ari yo virusi ya corona yihinduranyije ya nyuma kuko ngo haracyaza n'izindi, 'Haracayri imbaraga nyinshi muri iyi virusi'.

Maria Van Kerkhove, ushinzwe ibya tekinike muri OMS ku bijyanye na Covid-19, yongeyeho ati 'Hari amahirwe makeya cyane ko Omicron yaba ari yo virusi yihinduranyije ya nyuma abantu bazavuga'.

Abo bayobozi bo muri OMS bibukije abaturage ko bagomba gukaza ingamba zo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19, kwinjiza umwuka mwiza mu nzu, guhana intera hagati y'umuntu n'undi no kwambara agapfukamunwa kandi neza.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/oms-ivuga-ko-n-ubwo-omicron-ihitana-bakeya-abantu-badakwiye-kwirara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)