Nyarugenge: Babangamiwe n'abasenya imva bashaka gutwara ibikoresho zubakishijwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko hari ubwo banyura ku mva zo muri iryo irimbi bagasanga zaracukuwe n'abantu bashakamo ibyo bashobora gukuramo amaramuko.

Bavuga ko ahanini abajura bajya gucukura izo mva babikora mu ijoro iyo bamenye ko hari umuntu wahashyinguwe afite insimburangingo abandi bakaba babikora bashaka kwiba bimwe mu bikoresho bubakishijwe izi mva birimo fer à béton'.

Kamikazi Fiona yagize ati ' Hari abajura benshi hano hari n'abaza bagacukura imva baba bishakira fer à béton' n'amakaro bajya bayiba."

Uwitwa Rubangura Issa, we yagize ati " Iyo ubajije wumva hari abavuga ngo iyo bamenye ko hari uwashyinguranywe insimburangingo baza bagacukura ari zo bishakira ngo kuko ku isoko zirahenze hari n'abatubwira wasanga ngo baba bashaka amakaro na 'fer à béton' kuko na byo bajya babyiba.'

Ubuyobozi bwa Koperative ishinzwe gushyingura muri iri rimbi bwo bwemeza ko abajura bakunze gucukura imva ahanini baba bashaka kwiba za 'fer à béton'.

Niyobuhingiro Nadine ushinzwe kwakira abantu baje gushyingura muri iri rimbi rya Rugarama, ati 'Ikibazo cy'abajura tuzi ni abaza bashaka kwiba 'fer à béton' naho iby'insimburangingo sinamenya uko bamenya ko umuntu ayifite keretse niba bikorwa n'abantu babo cyangwa ababazi."

Gusa abaturage ibi batangaje mu gihe mu myaka ibiri ishize iri rimbi ryo mu Rugarama ryari ryashyizwemo abanyerondo bihariye mu gukumira abajura baritabururamo imirambo bakeka ko yashyinguranywe ibintu by'agaciro birimo zahabu n'insimburangingo.

Abaturage bemera ko hari abitwikira ijoro bakajya gucukura imva



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-babangamiwe-n-abasenya-imva-bashaka-gutwara-ibikoresho-zubakishijwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)