Musanze FC yatsinze Gasogi United (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe rukumbi cya Musanze FC cyatsinzwe na Irokan Samson Ikechuku cyahesheje Musanze FC amanota 3 imbere ya Gasogi United.

Kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Musanze FC yari yakiriye Gasogi United mu mukino w'umunsi wa 13 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino 2021-22.

Bagiye guhura Musanze FC iri ku mwanya wa 6 n'amanota 17 ni mu gihe Gasogi United yari iya 7 n'amanota 16.

Gasogi United yaje gukora impinduka hakiri kare ku munota wa 9 havamo Heron Berrian wagize ikibazo cy'imvune nyuma yo gutera ishoti mu izamu ryari ririnzwe na Ntaribi Steven, yahise asimburwa na Tuyisenge Hakim.

Musanze FC yari yakomeje kwisirisimbya imbere y'izamu rya Gasogi United, yaje gufungura amazamu ku munota wa 14 gitsinzwe na Irokan Samson Ikechuku ku mupira yari ahawe na Niyonshuti Gad Evra.

Ku munota wa 26, Gasogi United yabonye kufura ku ikosa Niyitegeka Idrissa yakoreye kuri Nkubana Marc, yatewe na Prosper Rugangazi ariko umunyezamu Ntaribi Steven ayohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 39 ku makosa y'ubwugarizi bwa Gasogi United, Namanda yabonye amahirwe ariko ateye mu izamu, umunyezamu Didier arawufata. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Gasogi United yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Prosper aha umwanya Hassan Kyikoyo.

Ku munota wa 48 Nsengiyumva Mustapha yahawe umupira mwiza ariko ateye mwiza uca hanze yaryo.

Ku munota wa 58, Ntaribi Steven yakoze akazi gakomeye akuramo umupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Bugingo Hakim.

Gasogi United yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

Indi mikino y'umunsi wa 13 yabaye ejo, APR FC yatsinze Gorilla FC 1-0, AS Kigali yatsinze Bugesera FC 2-1, Kiyovu Sports yanganyije na Etoile del'Est ni mu gihe Rayon Sports yatsinze Etincelles 2-0.

11 ba Musanze FC babanje mu kibuga
11 ba Gasogi United babanje mu kibuga
Ba kapieni mbere y'umukino bari kumwe n'abasifuzi
Ni umukino warimo ishyaka ryinshi
Kapiteni wa Musanze FC, Idrissa acikana umupira Nsengiyumva Mustapha wa Gasogi United
Perezida wa Musanze FC, Trump akurikirana umukino
KNC areba uko ikipe ye itsindwa
Idrissa hagati y'abakinnyi ba Gasogi United
Ingwe yari yazanywe na Gasogi United nayo yari yumiwe
Bishimira igitego cya Samson Ikechuku



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-yatsinze-gasogi-united-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)