Mukansanga yabaye umugore wa mbere uzasifura hagati mu kibuga muri #AFCON2021 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga agiye kuba umusifuzi wa mbere w'umugore ku mugabane w'Afurika uzasifura imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika cy'ibihugu mu mupira w'amaguru izatangira ku cyumweru muri Kameruni.

Emery Kamanzi, umuyobozi w'Ishami ry'Imisifurire mu Rwanda yabwiye Ijwi ry'Amerika ko kuba Mukansanga azasifura iki gikombe cy'Afurika ari ishema ku Rwanda.

Ati "Ni ishema ku gihugu nk'u Rwanda,atwaye ibendera ry'igihugu.Ni ishema ku bari n'abategarugori b'u Rwanda no ku mupira w'amaguru w'u Rwanda kuko ruhagarariwe mu basifuzi."

Umusifuzi mpuzamahanga w'Umunyarwandakazi, Mukansanga Salma Rhadia, yatoranyijwe mu bazasifura Igikombe cya Afurika cy'Abagabo (CAN 2021) kizabera muri Cameroun hagati ya tariki ya 9 Mutarama n'iya 6 Gashyantare 2022.

Mukansanga uzaba ari umwe mu basifuzi 24 bo hagati, yaherukaga gusifura mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020 yabaye hagati ya Nyakanga na Kanama 2021.

Muri iki Gikombe cya Afurika cyigijwe inyuma umwaka umwe kubera COVID-19, hazaba hari abasifuzi icyenda ba VAR [Ikoranabuhanga ry'amashusho yifashishwa mu misifurire] n'abo ku ruhande 31.

Mukansanga agenda azamuka mu mikino yose asifuye byatumye agirirwa icyizere cyo gusifura imikino yo ku rwego rwo hejuru irimo na AFCON 2021.

Asanzwe ari mu basifuzi bahagaze neza muri Afurika, aho yasifuye Igikombe cy'Isi cy'Abagore cyabereye mu Bufaransa mu 2019 n'icya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 20 cyabereye mu Misiri mu 2019.

Mu mpera z'umwaka ushize, uyu musifuzi w'Umunyarwandakazi yatoranyijwe muri 20 babigize umwuga muri Afurika, bahawe amasezerano y'umwaka umwe na CAF.

Mukansanga Salima,azaba ari umusifuzi wa 4 ku mukino wo mu itsinda B,Guinée Conakry izakiramo Malawi kuwa Mbere saa kumi n'ebyiri.

Salima niwe munyarwanda wenyine watoranyijwe mu basifuzi bazasifura igikombe cy'Afrika kigiye gukinwa ku nshuro ya 33.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mukansanga-yabaye-umugore-wa-mbere-uzasifura-hagati-mu-kibuga-muri-afcon2021

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)