Menya Janny Sikazwe, umusifuzi warangije umukino iminota isanzwe yawo itararangira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Janny Sikazwe yarangije umukino mbere y
Janny Sikazwe yarangije umukino mbere y'igihe cyateganyijwe

Ibi Sikazwe usanzwe ari n'umwarimu yabikoze inshuro 2 muri uyu mukino wabaye ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2021, bwa mbere byari ku munota wa 85 n'amasegonda 42 aho yahagaritse umukino ariko akongera akawusubukura, hanyuma yongera kubikora umukino ugiye kurangira bitungura abantu.

Janny Sikazwe yavutse tariki 26 Gicurasi 1979, avukira Kampiri Mposhi mu gihugu cya Zambia. Ni umusifuzi mpuzamahanga wagiye ku rutonde rw'abasifuzi mpuzamahanga rwa FIFA MU mwaka wa 2007, yasifuye bwa mbere mu mikino mpuzamahanga mu 2008 abitangirira mu irushangwa ry'ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo (Cosafa) ryahuzaga amakipe y'ibihugu ku bakinnyi batarengeje imyaka 20.

Icyo gikombe yakigiyemo ahamagawe ngo asimbure undi musifuzi wari watsinzwe ikizamini cy'imbaraga, kuva icyo gihe Sikazwe yatangiye kugaragara asifura mu marushanwa nyafurika atandukanye arimo igikombe cya Afurika ndetse n'amarushanwa ahuza amakipe yo ku mugabne wa Afurika.

Mu 2016, Janny Sikazwe yasifuye umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cy'ama Club cyabereye mu gihugu cy'u Buyapani ndetse n'umukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika mu 2017 cyatwawe na Cameroon.

Gusifura imikino ikomeye byatumye Janny Sikazwe atoranywa na FIFA mu basifuzi basifuye igikombe cy'isi cyabereye mu Burusiya, aho muri iryo rushanwa yasifuyemo imikino ibiri irimo uwahuje ikipe y'igihugu y'u Bubiligi na Panama tariki 18 Kamena 2018 ndetse n'uwahuje u Buyapani na Polonye tariki 28 Kamena 2018, imikino yombi yari iyo mu matsinda, ibi byamugize umusifuzi wa mbere ukomoka muri Zambiya usifuye igikombe cy'isi.

Mu mwaka wa 2018 mu kwezi k'Ugushyingo ubwo yari avuye mu Burusiya, Sikazwe yahagaritswe by'agateganyo n'akanama k'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) gashinzwe imyitwarire ashinjwa ruswa mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cya CAF Champions League, wari wahuje ikipe ya Esperance de Tunis yatsinzemo Premiero de Agosto ibitego 4-2.

Icyo gihe yahaye Esperance de Tunis penaliti itaravuzweho rumwe yavuyemo igitego cya mbere, mu gihe mu gice cya kabiri yanze igitego cyatsinzwe na Bobo Ungenda ku ruhande rwa Premiero de Agosto, avuga ko umuzamu wa Esperance de Tunis yasunitswe.

Janny Sikazwe azwiho gutanga amakarita y'imihondo menshi mu mukino ndetse no kuba adakunda kongera iminota ku mukino, amaze gutanga Penaliti 25 ari mu kibuga ku mpuzandengo ya 0.11 bya penaliti ku mukino, mu gihe kandi amaze gutanga amakarita yose hamwe 378 arimo 368 y'umuhondo n'amakarita 10 y'umutuku, ibi byose akaba yarabikoze mu mikino 116 mpuzamahanga yasifuye.




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/menya-janny-sikazwe-umusifuzi-warangije-umukino-iminota-isanzwe-yawo-itararangira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)