Menya imibereho y'intare n'uko zororoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukozi ubungabunga ubuzima bw'intare mu Pariki y'Akagera (Guide), Twizeyimana Emmanuel, asobanura uko intare zororoka.

Agira ati 'Mu gihe cy'ubukonje intare y'ingabo ifata ingore ikayimarana iminsi ibiri, icyo gihe ishobora gukora imibonano mpuzabitsina inshuro ziri hagati 100 na 120'.

Avuga kandi ko iyo ingore irimo gusenzanya n'ingabo ifite uburyo ijya ku ruhande, igahura n'izindi ngabo kugira ngo nibyara zizabashe kurinda abana bayo.

Ati 'Kubera ko ingabo iba irimo kubangurira ingore muri ya minsi ibiri zimarana, irananirwa cyane igasinzira (ingabo). Icyo gihe ingore ihita ihindukira igaha izindi ziri muri iryo tsinda kugira ngo umunsi yabyaye zizarinde abana bayo noneho imwe yasinziriye aho ikangukiye, ikongera ikaza kubangurira ariko ntibimenye ko izindi zayiciye inyuma'.

Intare ibwegeka mu gihe cy'amezi atatu n'igice hanyuma ikabyara abana bari hagati ya babiri na batanu.

Intare zari zarazimiye muri Pariki y'Akagera zongeye kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2015, zazanywe mu Rwanda ari 7 none ubu zikaba zigeze kuri 45, ari na byo bigaragaza ko habaho gutera akabariro kugira ngo zororoke.

Twizeyimana avuga ko Intare ibeshwaho n'inyama ndetse n'amaraso, igahiga kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru, ikabaho imyaka cumi n'ine mu gihe intare y'ingore ibaho imyaka cumi n'itanu cyangwa n'itandatu.

Avuga ko muri iyo myaka intare ibaho ku isi indwara irwara yitwa 'Goutte' iterwa no kurya inyama nyinshi.

Ati 'Intare y'ingabo ikunda kurwara indwara yitwa Goutte. Icyo gihe iyo iba yonyine irapfa kuko iyo iyirwaye iraremba ntibashe kugenda, rero bisaba ko ngenzi zayo ziyihigira kugira ngo iticwa n'inzara'.

Twizeyimana avuga ko n'ubwo intare ari umwami w'ishyamba ikaba n'inkazi, igira amagufwa yoroshye ku buryo n'abazihiga bazikubitaga inkoni ikomeye mu rubavu, kwirwanaho bikayinanira bakabona kuyifata.

Yongeraho ko izo nyamaswa zibaho mu buryo bungana bityo ntago zivurwa iyo irwaye irapfa.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/menya-imibereho-y-intare-n-uko-zororoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)