Mayaka wubatse izina i Nyamirambo yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Emmanuel Mayaka witabye Imana
Emmanuel Mayaka witabye Imana

Mayaka yamenyekanye cyane i Nyamirambo ubwo yahashingaga inzu yamamaye mu kwerekana Filme n'imipira ya Cine ElMay (Cinema Emmanuel Mayaka), ndetse kugeza ubu yari yarashinze na Ekipe yo gusiganwa ku magare ya Cine ElMay.

Uyu Mayaka yitabye Imana azize uburwayi nk'uko bitangazwa na bamwe mu bo mu muryango we.

Amakuru avuga ko Mayaka yari amaze iminsi avuye kwivuriza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkuru y'urupfu rwe, yashenguye benshi mu basanzwe bakunda sinema ndetse n'umupira w'amagueu, kuko uyu mugabo ari mu batangije ibyo kwerekana filime n'imipira yo ku mugabane w'i Burayi.

Aho i Nyamirambo aho yakoreraga ibyo bikorwa bye byatumye yamamara, hahise hafata izina rye, ubu hakaba hitwa kwa Mayaka, ku buryo abahatuye bemeza ko iryo zina ritazavaho n'ubwo yigendeye.




Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/mayaka-wubatse-izina-i-nyamirambo-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)