Kiliziya Gatolika mu Rwanda yibutse Padiri Ubald umaze umwaka yitabye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu butumwa bwatambukijwe na Padiri Kabera Ignace mu izina rye kuri uyu wa 8 Mutarama 2022, mu gitambo cya misa yo kwibuka uwo Mupadiri umaze umwaka atabarutse.

Ni umuhango witabiriwe na Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda.

Musenyeri Sinayobye yavuze ko kubura Padiri Ubald ari ukubura inkingi ikomeye, naho akababaro ko kumubura bagafatanyije n'abamumenye bose kandi yabereye intumwa bari hirya no hino ku Isi.

Ati 'Dusigasiwe n'ukwemera, urupfu rwe twagerageje kurwakira nk'umuhamagaro mushya Imana yamugeneye.'

Yifurije abari ku Ibanga ry'Amahoro habereye uwo muhango n'abatashoboye kuhagera kubera icyorezo cya Covid-19, gukomeza gusigasira umurage mwiza Padiri Ubald yasize.

Akomoza ku byaranze Nyakwigendera akiri mu Isi y'abazima, yavuze ko yari umuntu w'isengesho, Umuseseridoti usenga akabifatira umwanya, agashengerera agororokewe.

Yasobanuye ko ibyo yakoraga n'ibyamubagaho byose yabituraga Imana, akaba umuhamya w'impuhwe zayo.

Yibukije ko ugusabana n'Imana ari byo byatumye Umutima wa Padiri Ubald wuzuramo impuhwe yagiriraga bose, aba Umukirisitu nyawe urangwa n'urukundo rw'impuhwe rurenga imipaka y'inabi.

Yashimye uburyo Nyakwigendera yabaye intumwa y'amahoro, ubumwe n'ubwiyunge mu bantu.

Ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaramushegeshe imwicira abe ariko ntiyamutwara umutima w'ineza. Yafashe icyemezo cyo gutsinda inabi akoresheje ineza, impuhwe n'imbabazi we ubwe yahaye abamwiciye. Uwo muco w'ineza itsinda inabi, yawutoje Abanyarwanda twese.'

Padiri Ubald yanongeye kugaragazwa nk'uwahihibikaniye gukiza roho z'abantu, agasiga ishusho nziza y'Umuseseriodoti wahoraga ahangayikishijwe gusa no gukiza Roho z'Abakirisitu.

Yakunze Kiliziya n'Abakirisitu, abana neza n'abamumenye bose bishingiye ku bufasha bwa roho yabahaga.

Hatanzwe urugero rw'uko yarwaniye ishyaka Abakirisitu ba Paroisse ya Yove, aho yabasangaga mu birombe babumbiragamo amatafari, akayikorerana nabo bakazamuka imisozi ihanamye ngo bubake Kiliziya yabo.

Musenyeri Sinayobye ati 'Yahoraga atwaye kiliziya mu mutima we. Yatweretse ko gukunda Kiliziya nyako ari ukuyitangira.'

'Ndabashishikariza gukurikiza inzira y'ubutungane Padiri Ubald yatweretse no gutora imigenzo myiza mbonezavanjiri yaranze ubuzima bwe.'

Musenyeri Sinayobye yaboneyeho gutangaza ko muri Diyoseze hari gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge bushingiye ku ndangagaciro z'Ubukirisitu, gusabira abarwayi, kwakira abaremerewe n'ibibazo by'ubuzima, kubatega amatwi no kubayobora ku isoko y'impuwe z'Imana nk'umurage wa Padiri Ubald.

Umwepisikopi wa Diyoseze ya Cyangugu, Musenyeri Sinayobye Eduard, yashishikarije Abakrisitu gukurikiza inzira y'ubutungane Padiri Ubald yasize



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kiliziya-gatolika-mu-rwanda-yibutse-padiri-ubald-umaze-umwaka-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)