Kigali : Barabasanga mu ngo bashaka abatarahwa doze n'imwe y'Urukingo n'abanze gufata izikurikira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yatangaje ko cyafashwe nyuma y'uko byagiye bigaragara ko hari abantu bagera igihe cyo gufata urukingo rwa kabiri ntibajyeyo, abagejeje igihe cy'urwa gatatu ntibarufate, hakaba n'abandi batarafata urukingo na rumwe.

Mu ibaruwa yandikiye abayobozi nshingwabikorwa b'uturere tugize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 12 Murama 2022, yabasabye ko iryo genzura rigomba kuba ryakozwe mu minsi itatu, bakaritangira raporo.

Ati 'Dushingiye ku mubare w'abaturage bari kwandura COVID-19 mu Mujyi wa Kigali ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima bishwe n'iki cyorezo, kandi bikaba byaragaragaye ko urukingo ari rwo rwonyine ruha umubiri ubudahangarwa mu kurwanya iki cyorezo,'

'Tubandikiye tubasaba gukora ibarura ry'abaturage urugo ku rundi hagamijwe kumenya abaturage bamaze kubona inkingo uko zavuzwe haruguru, bigafasha mu gukora ubukangurambaga kugira ngo abatarabona inkingo uko zateganyijwe nabo bazifate. Iki gikora kikaba cyasojwe bitarenze tariki ya 14 Mutarama 2022, raporo yagejejwe ku Mujyi wa Kigali.'

Iki gikorwa kandi cyamaze gutangira nk'uko bigaragazwa n'ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Kigali-Barabasanga-mu-ngo-bashaka-abatarahwa-doze-n-imwe-y-Urukingo-n-abanze-gufata-izikurikira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)