Kayonza: Abantu 15 bacukura n'abagura amabuye y'agaciro bitemewe n'amategeko bafashwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ibikoresho n
Ibikoresho n'amabuye y'agaciro byafatiwe muri icyo gikorwa

Abo bose babikoraga mu buryo butemewe n'amategeko, bakaba barafatiwe mu Murenge wa Rukara, Akagari ka Rwimishinya mu midudugu ya Kinunga na Karagari ari na ho bakoreraga ibyo bikorwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Hamduni Twizeyimana, yavuze ko mu bikorwa byo gucukura ariya mabuye bangizaga imirima y'abaturage ndetse bakanahohotera ba nyiri imirima.

Yagize ati 'Bariya bantu twabafatanye ibiro 107 n'amagarama 280, yafatanywe abantu bane bayaguraga. Abandi 11 twabafatiye mu mirima y'abaturage aho bayacukuraga bakaza kuyagurisha, twabafatanye ibikoresho gakondo bifashishaga bacukura ayo mabuye. Iyo bacukuraga ayo mabuye barimburaga imyaka iri mu mirima y'abaturage ndetse bakanarimbura amashyamba, umuturage wagiraga icyo avuga bamukubitaga.'

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abo bantu bazwi ku izina ry'imparata bari bamaze amezi agera kuri abiri ariko muri uku kwezi kwa Mutarama nibwo abaturage batanze amakuru kuri Polisi, akaboneraho gushimira abaturage batanze amakuru yatumye abo bantu bakoraga ibitemewe n'amategeko bafatwa.

Yagize ati 'Abaturage bamaze kuduha amakuru twarakurikiranye dusanga ni abantu bacukura amabuye y'agaciro badafite ibyangombwa. Tuributsa abantu ko gucukura amabuye y'agaciro bisabirwa ibyangombwa mu nzego zibishinzwe bikagira inzira binyuramo, ababikora binyuranyijwe n'amategeko barabihanirwa.'

Abafashwe uko ari 15 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukara kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kayonza-abantu-15-bacukura-n-abagura-amabuye-y-agaciro-bitemewe-n-amategeko-bafashwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)