Ikimasa cyari kigiye kubagwa cyacitse ibagiro cyinjira muri resitora gikora amahano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impfizi y'inka yinjiye muri resitora isekura umukiriya imujugunya mu kirere abandi bari hafi bakwira imishwaro.

Bivugwa ko iyi nyamaswa yasaze nyuma y'uko yari igiye kubagwa ku bw'amahirwe iratoroka ihunga yerekeza muri iyo resitora abari bayirimo ibatura umujinya.

Amashusho ya CCTV yagaragaje iyi mfizi iri kwinjira muri resitora imwe yo mu mujyi wa Taizhou, mu burasirazuba bw'Ubushinwa. Hanyuma yahise isekura umuntu yagezeho bwa mbere imujugunya mu kirere.

Inshuti y'uyu mugabo yahise imukurura imukura mu mahembe y'iki kimasa, cyakomeje guteza akavuyo muri iyo nzu mbere y'uko gisohoka kikagenda

Bivugwa ko uwakubiswe n'iki kimasa yavunitse ukuguru ajyanwa mu bitaro nyuma y'ako kaga yahuye nako ku ya 31 Ukuboza 2021.

Nyir'ikimasa na we ngo yemeye kumwishyura, nubwo amaherezo y'iyo nyamaswa atazwi.




Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ikimasa-cyari-kigiye-kubagwa-cyacitse-ibagiro-cyinjira-muri-resitora-gikora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)