Dinah wamamaye mu ndirimbo Ifarasi, Ubunyunyu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akenshi abakobwa bifashishwa mu mashusho y'indirimbo babarirwa mu cyiciro cy'abanyamideli, mu ruhando rw'imyidagaduro bakunze kwibazwaho byinshi dore ko gukundwa kw'indirimbo baba hari uruhare runini babigizemo bijyanye nuko bigaragaza.

Umwe muri bo akaba ari Umutoniwase Dinah umaze kwigaragaza mu ndirimbo zinyuranye z'abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, zirimo Ifarasi ya Davis D yanamukinguriye amarembo mu mwuga akora kandi akunze.

Ubunyunyusi ya Mico The Best na Riderman, Slow Wine ya Big Bang Bishanya, Amabara ya Active, Akaninja ya Gabiro Guitar na Forget ya Kenny Sol.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Dinah yahishuye byinshi birimo uko yinjiye muri uyu mwuga wa 'Video Vixen' umutunze kugeza ubu ndetse n'uko ababyeyi babifata.

Uyu mukobwa avuga ko  intego afite ikomeye ari  ugukora cyane muri uyu mwaka akusanya amafaranga yo kujya gukomeza kwiga hanze ibijyanye n'Ubukerarugendo yasoje mu mwaka wa 2018 mu mashuri yisumbuye.

Dinah yatangiye asobanura uwo ariwe n'indirimbo ya mbere yagiyemo uko byagenze, ati:'Ndi umukobwa utuje ukunda kwa 'acting' mu mashusho y'indirimbo, nabitangiye mu mwaka wa 2020 mu ndirimbo ifarasi ya Davis D.'

Akomeza agira ati:'Naje kandi kubona n'ibindi biraka mu ndirimbo zirimo Ubunyunyusi ya Mico The Best na Riderman, Amabara ya Active, Akaninja ya Gabiro Guitar na Bushali, n'indi nshyanshya ya Kenny Sol bita Forget.'

Asobanura neza uko yahuye na Davis D, yagize ati:'Davis D twahujwe na murumuna we kuko we yari asanzwe ari inshuti yanjye arambwira ngo mukuru wanjye arashaka umukobwa w'igikara wamufasha kwa actinga mu ndirimbo nshya afite, ambaza niba nabijyamo, ndamubwira nti ndanabikunda cyane ahubwo nari narabuze umuntu wabimfashamo.'

Dinah ahamya ko ajya mu ndirimbo ya Davis D bwari bwo bwa mbere agiye imbere ya camera ariko kuba yari ari gukora ibintu akunda byatumye arushaho kwigira icyizere no kwigaragaraza neza.

Ati:'Ntabwo nari nsazwe mbikora bwari bwo bwa mbere ngiye imbere ya camera, mu Ifarasi niho natangiriye kujya imbera ya camera, kubera ko byari ibintu nkunda kandi numvaga nzakora ntakibazo narimfite, gusa na none banyegereza camera nkavuga nti ibi bintu abantu bazambona... natangira kubitekereza nkavuga nti oya, kuko aribyo bintu nkunda kandi ari mpano yanjye reka mbikore.'

Dinah yemeza ko ifarasi yamubereye inzira yo kugera ku nzozi ze, ati:'Njya mu ifarasi,  hashize igihe nibwo Mico yamvugishije ansaba ko twakorana kuko ngo yabonye na actinze neza mu ifarasi, ndamubwira nti ntakibazo n'izindi zose niko bigenda, buri muhanzi wese arambwira ngo hano wakoze neza ndashaka ko najye uzaza ukamfasha.'

Agaruka ku ndirimbo ya Kenny Sol 'Foget' aheruka kujyamo yagize, ati:'Scene ya mbere yarangoye, gusa nyine ni akazi nkora nkunze, barabinsabye ndavuga nta kibazo.' Yaba ababyeyi n'inshuti ahamya ko babanje gutungurwa gusa nyuma bakaza kwemezwa nuko bimutunze kandi bikaba ntacyo byamuhinduyeho mu mico n'imyifatire ye.

Mu busanzwe Dinah akaba ari umukobwa ukiri muto wasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2018 kwa Khadafi i Nyamirambo, nyuma yo kunyura no muri Des Amie Kicukiro aho yageze agisoza icyiciro rusange yize i Save kuri Immacule Conception.

Yize ibijyanye n'Ubukerarugendo, ibyo akora byose akaba ari ugushaka ubushobozi ngo abone uko yazajya gukomereza amasomo mu mahanga. Avuka mu muryango w'abana 2 basangiye ababyeyi akagira n'abandi 2 basangiye se gusa. 

Aherutse kwifashishwa muri Foget ya Kenny Sol na Akaninja ya Gabiro Guitar

Akunda ibyo akora, indirimbo Ifarasi niyo yamufunguriye amarembo

Ari mu ndirimbo Ubunyunyusi

Yize Ubukerarugendo ashaka no gukomereza hanze

Ni umwe mu bakobwa bagaragara bakaraga umubyimba mu ndirimbo Slow Wine ya Big Bang BishanyaAbabyeyi batangiye batabyumva ariko kuri ubu baramushyigikiye

Uyu mwka afite intego yo gukora cyane kurusha umwaka wa 2021 nubwo ariwo yabonyemo ibiraka byinshi

IREBERE INDIRIMBO DINAHA AGARAGARAMO

IFARASI YA DAVIS D

">

UBUNYUNYUSI YA MICO THE BEST NA RIDERMAN

">

AMABARA YA ACTIVE

">

SLOW WINE YA BIG BANG BISHANYA

">

AKANINJA YA GABIRO GUITAR NA BUSHALI

">

FORGET YA KENNY SOL

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113275/dinah-wamamaye-mu-ndirimbo-ifarasi-ubunyunyusi-nizindi-yahishuye-byinshi-amafoto-113275.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)