Yavuye Rulindo aza kwiyahurira ku Nkundamahoro bamufata atarabigeraho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore w'imyaka 21 asanzwe ari uwo mu Karere ka Rulindo, ari na ho yaturutse aje kwiyahurira kuri iyi nyubako imaze imaze kwiyahuriraho abantu bagera muri bane bakahasiga ubuzima.

Ubwo yari agiye kwiyahura, abashinzwe umutekano kuri iyi nyubako yo ku Nkundamahoro, yasanganywe ibaruwa yandikishije intoki agaragaza icyari kimuteye gufata uyu mwanzuro ugayitse.

Muri iyi baruwa igoranye kuyisoma kubera umukono utoroshye, bigaragara ko yanditswe tariki 20 Ukuboza 2021, atangira agira ati 'Nanditse uru rupapuro ngirango menyeshe Perezida Paul Kagame ko nakunze ingabo z'u Rwanda RDF ariko nkaba narabuze amahirwe yo kwinjiramo.'

Akomeza avuga ko ikimuteye gufata iki cyemezo ari uko yimwe amahirwe yo kwinjira mu ngabo z'u Rwanda.

Akomeza agira ati 'Ndasaba Perezida Paul Kagame ko umurambo wanjye azawushyire mu ntwari nkaba nabiharaniye mpisemo gufata umwanzuro.'

Niyonshuti Rwamo Emile uyobora iri soko ry'Inkundamahoro, yatangaje ko camera zabonye uyu musore bigatuma abashinzwe umutekano hariya bahita bihutira kujya kumufata ngo bamubuze kwiyambura ubuzima.
Uyu musore ntiyigeze asobanura igihe yashakiye kujya muri RDF n'impamvu yatumye bamwanga.

Amakuru avuga ko nyuma y'uko uyu musore arekuwe na Polsi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021 yongeye gufatirwa muri iyi nyubako ashaka kwiyahura ku nshuro ya kabiri.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Yavuye-Rulindo-aza-kwiyahurira-ku-Nkundamahoro-bamufata-atarabigeraho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)