Urutonde rwindirimbo 10 zahuriyemo abahanzi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hasigaye iminsi icyenda tugashyira akadomo kuri 2021! Umwaka wahiriye bamwe abandi biranga, icyorezo cya Covid-19 gikomeza kogoga Isi cyihinduranya mu bihe bitandukanye ari nako hafatwa ingamba zikomeye.

Iki cyorezo cyatumye ibikorwa byinshi bifungwa, ariko ntawabura kuvuga ko cyahaye umwanya uhagije abahanzi bongera gusubira mu inganzo; uko ingamba zoroshywaga bagakora indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

2021 igiye gusiga igaragaje ko no mu nzira y'inzitane intore yishakira inzira, kuko ibitaramo byakumiriwe ariko ntibyabuza abahanzi guhozaho. Ariko kandi abantu babonye n'umwanya uhagije wo kumva indirimbo z'abahanzi Nyarwanda.

Aho ibitaramo byasubukuriwe, abahanzi bari bafite indirimbo zikunzwe byabahesheje akazi ahantu hatandukanye, bongera gukirigita ifaranga.

Gukora indirimbo igakundwa ni ikizamini mu bindi! Uzumva umuhanzi mu biganiro n'itangazamakuru avuga ko uburyo indirimbo ye yakiriwe byamutunguye, kuko yayikoze nk'izindi atiyumvishaga ko izarenga imfuruka za studio yayikoreyemo.

Producer Niz Beatz wakoze indirimbo 'Igikwe' yabaye idarapo ry'umuziki wa Gabiro Guitar, aherutse kubwira INYARWANDA, ko iyi ndirimbo yamutunguye ashingiye ku buryo yakangaranyije uruhando rw'imyidagaduro mu 2021.

Ati 'Indirimbo 'Igikwe' uko yakiriwe byarantunguye, kuko nayikoze nk'indirimbo isanzwe nk'izindi zose nsanzwe nkora n'uburyo twayikozemo. Abo nyikoreye bahuriye iwanjye bataziranye, sinumvaga ko ari indirimbo yakundwa cyane nk'uko yakiriwe.'

Umuhanzi Ruti Joel ni umuhamya w'uburyo yatunguwe n'indirimbo ye 'Igikobwa'. Iyi ndirimbo yayisohoye mu Ukuboza 2020, ariko yambukiranyije umwaka, igenda icengera mu bantu kugeza n'uyu munsi itava mu matwi ya benshi.

Mu gihe tugana ku musoza w'umwaka w' 2021, INYARWANDA yasubije inyuma amaso ireba indirimbo 10 zakunzwe zahuriyemo abahanzi (Bashobora kuba babiri bakoranye indirimbo cyangwa barenga), zasohotse zikanyura benshi na n'ubu.

Ni urutonde rwakozwe hashingiwe ku gihe indirimbo imaze yumvikana muri rubanda, uburyo yahinduye ubuzima bw'abayikoranye, ibyayibanjirije n'ibyayikuriye n'ibindi.


1. Away ya Ariel Wayz ft Juno Kizigenza

Amezi atanu gusa arashize indirimbo 'Away' ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza itangiye gucengera mu misokoro y'abafana n'abakunzi b'umuziki Nyarwanda.

Ni indirimbo ihuriyemo ababyiruka mu muziki, yanakuruye ikibatsi cy'urukundo hagati y'aba bombi biravugwa biratinda kugeza n'ubu.

Byavuzwe hashingiwe ku mafoto, amashusho n'amagambo meza aba bombi bagiye babwirana kuva bashyira haze amashusho y'iyi ndirimbo tariki 18 Nyakanga 2021.

'Away' yabaye 'Away'! Yatumye bahabwa ikiraka cyo kuririmba mu mikino ya Basketball, abakunze iyi 'couple' babasamira hejuru.

Banayiririmbye mu gitaramo umunya-Nigeria Rema yakoreye muri Kigali mu minsi ishize. Kuri shene ya Youtube, imaze kurebwa n'abantu basatira miliyoni 3.

Ndetse ubwo yasohokaga mu gihe gito yaciye agahigo ko kuza miliyoni 1, Ariel na Juno babimburira abandi bashya kwigaragaza mu muziki mu gihe gito.


2. Bambe ya Social Mula na Papa Cyangwe

'Bambe', indirimbo yabanje kwemeza ko Rocky uzwi mu basobanura filime yakoze ubukwe, yiharira imbuga nkoranyambaga mu gihe gito, abandi biyemeza kumutwerera n'ubwo batari batumiwe.

Mbere y'uko iyi ndirimbo isohoka, hasohotse amafoto y'uruhererekane ya Rocky uzwi mu basobanura filime amugaragaza ari kumwe n'umukinnyi wa filime, Ishimwe Carmene.

Ni amafoto agaragaza uyu mukobwa mu mwambaro w'abageni na Rocky yambaye ikote, nk'umusore witeguye guhamya isezerano n'umukunzi we.

Havuzwe byinshi byaherekeje aya mafoto, bamwe bibaza niba koko Rocky yadohotse agakora ubukwe. Inkuru zibaye nyinshi muri rubanda, kugeza ubwo bigaragaye ko ari amafoto yafashwe ubwo bombi bari mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo.

Ibi byatumye iyi ndirimbo ihangwa ijisho na benshi, umubare w'abayireba uratumbagira ubutitsa, bituma izina Papa Cyangwe rikomeza kuvugwa.

Yasohotse ku wa 21 Nzeri 2021, ariko imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni. Iri mu ndirimbo zumvikana cyane mu tubyiniro n'ahandi abanyabirori badasiba.


3. Ndagukumbuye ya King James na Ariel Wayz

'Ndagukumbuye' ni imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ya Karindwi ya King James yise 'Ubushobozi' , yashyize hanze ku Cyumweru iriho indirimbo 17.

Ni indirimbo itarakorewe amashusho ariko yumvikanye cyane mu matwi y'abakunda imitoma y'uyu muhanzi, inyura abakunda cyane indirimbo zituje.

'Ndagukumbuye' inumvikanisha ubuhanga bw'imiririmbire ya Ariel Wayz, ariko kandi igatanga ishusho y'uko abahanzi bakuru mu muziki bakwiye gushyigikira abakiri bato.

King James yigeze kubwira INYARWANDA, ko yifashishije Ariel Wayz muri iyi ndirimbo kubera ko hari hashize igihe kinini adakorana indirimbo n'umukobwa, kandi ko Ariel ari umuhanzikazi ugwa neza mu njyana y'indirimbo.

Uyu muhanzi anavuga ko iyi ndirimbo yakunzwe mu buryo burenze ubwo yari yiteze. Yanditswe mu buryo bwa gihanga, ikumvikanamo amagambo y'abari mu rukundo bakumburanye n'abandi bafite amabanga ahuza imitima yabo.

Uwitwa Brenda Shan aherutse gutanga igitekerezo kuri iyi ndirimbo, avuga ko atazarambirwa kuyumva.


4. Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy

'Igikwe' yabaye idarapo ry'umuziki wa Gabiro mu 2021, yongera kugaruka mu ruhando rw'abahanzi bavuga rikijyana nyuma y'igihe kinini atumvikana mu muziki.

Iyi ndirimbo yanakujije izina rya Confy nk'umuhanzi mushya wari umaze igihe gito, bombi bahurira ku rubyiniro bayiririmba abafana n'abakunzi b'umuziki baranezererwa.

Byanashoboka ko iri mu zafashije Confy kwegukana igihembo cy'umuhanzi mushya (Best New Artist) mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2021.

'Igikwe' yongeye gushimangira imvugo y'ab'iki gihe bavuga ko batiteguye kurushinga bagira bati 'Nta gikwe'.

Producer Niz Beats wakoze iyi ndirimbo aherutse kubwira INYARWANDA, ko imbaraga z'aba bahanzi n'uburyo bayikoze bashyizeho umutima, ari kimwe mu byatumye yiharira impeshyi ya 2021.

Ntawashidikanya ko 'Igikwe' ari imwe mu zatumye Gabiro Guitar atumirwa kuririmba mu gitaramo umunya-Nigeria, Adekunle Gold yakoreye kuri Canal Olympia.  Iyi ndirimbo nayo imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 1.

5. Kamwe ya Julien Bmjizzo & Babalao ft Rwanda All Stars

'Kamwe' iri mu ndirimbo uyu mwaka zumvikanyemo abahanzi benshi mu Rwanda. Yumvikanamo ijwi rya Social Mula, Kenny Sol, Davis D, Bushali, Bull Dogg, B-Threy, Khalfan, Confy, Alyn Sano, Li john na Papa Cyangwe.

Iyi ndirimbo yakozwe ku gitekerezo cy'abahanzi Nyarwanda bishyize hamwe bashaka gukora ikintu cyatuma umukunzi w'umuziki aho ari hose ku isi yishimira ibihe, akabyina akishimana n'abandi n'ubwo yaba ari kunyura mu bihe bikomeye.

Yaririmbyemo abahanzi 11, kandi yubakiye ku njyana yitwa 'Amapiano' yo muri Afurika y'Epfo abahanzi benshi bo mu Rwanda batangiye kuyoboka.

Abaturage bo muri Afurika y'Epfo, bavuga ko badashidikanya ku kuba 'Amapiano' yaba indirimbo y'umwaka.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo azwi nk'ibishegu, ariko kandi ni nyambere mu ndirimbo zicurangwa mu tubyiniro n'ahandi banyurwa n'injyana ya Amapiano.

Igikundiro cyayo kigaragaza mu kuba mu gihe cy'ukwezi kumwe imaze hanze, imaze kurebwa n'abantu basatira gato miliyoni 1.


6. Amata ya Phil Peter na Social Mula

Indirimbo 'Amata' yatumye abahanzi Phil Peter na Social Mula batabwa muri yombi. Polisi yabafashe mu ijoro bari mu gikorwa cyo gufata amashusho, nyuma y'uko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Iyi ndirimbo yagiye gusohoka buri wese ayiteze, yibaza iby'iyi ndirimbo yatumye Phil Peter, Social Mula n'ikipe bari bari kumwe bafungwa.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMATA' YA PHIL PETER NA SOCIAL MULA

">

Isohotse ku wa 3 Gicurasi 2021, yabaye nk'iyibagiza izindi zayibanjirije igera mu mpeshyi ya 2021 ikihagazeho, kugeza ubwo ihatanye muri Kiss Summer Awads.

Aba bahanzi bombi banayiririmbye mu muhango wo gutanga ibihembo bya Kiss Summer Awards.

Iri mu ndirimbo zumvikanisha uburyo muri uyu mwaka, Social Mula yabaye umusemburo wo gukundwa kw'indirimbo yose yaririmbyemo.

Mu bitekerezo birenga 1000 byatanzwe kuri iyi ndirimbo, harimo abavuga ko badahaga kuyumva.


7. Ikofi by Butera Knowless ft Nel Ngabo, Platini P, Igor Mabano & Tom Close

'Ikofi' ni indirimbo y'abahanzi babarizwa muri Kina Music, yumvikana kuri Album ya Gatanu 'Inzora' ya Butera Knowless unaririmba muri iyi ndirimbo.

Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe kuri iyi Album kuva yasohoka, hashingiwe ku buryo icyumvikana mu bitangazamakuru n'ukuntu yagiye iboneka ku rutonde rw'indirimbo 10 zakunzwe mu bitangazamakuru bitandukanye.

Iyi ni indirimbo yumvikanisha ko buri wese yaririmbye bitandukanye n'uko byari bisanzwe mu ndirimbo ze n'ahandi.

Karangwa Dan aherutse gutanga igitekerezo, avuga ko yakunze uburyo Tom Close yaririmbye muri iyi ndirimbo. Yunganirwa na Jacquiliene wavuze ko yanyuzwe n'ukuntu Butera Knowless na Tom Close baririmbye muri iyi ndirimbo.


8. Njye nawe by Clarisse Karasira ft Patrick

Ku wa 3 Werurwe 2021, ni bwo umuhanzikazi Clarisse Karasira yasohoye amashusho y'indirimbo y'umuziki gakondo yise 'Njye nawe' yakoranye na Patrick.

Iyi ndirimbo yatoranyijwe hashingiwe ku butumwa buyigize, bushimangira ko buri wese akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro muri sosiyete iyo ari yo yose.

Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bombi bumvikanisha ko urukundo ruruta byose kandi rutagira umupaka.

Ni indirimbo y'urukundo yumvikanisha abantu babiri bakundana, umwe abwira undi ko yahiriwe no kumugira kandi ko bombi ari paradizo y'Imana.

'Njyewe na we' niyo ndirimbo ya mbere Clarisse Karasira yasohoye kuri Album ye yise 'Mama Africa', nyuma ya Album yise 'Inganzo y'umutima' yakubiyeho indirimbo 18.


9. Ide by Symphony Band na Alyn Sano

Iyi ndirimbo 'Ide' yumvikanamo ibicurangisho birimo gitari yizihira benshi mu bakunda umuziki. Iri mu ndirimbo zatumye Symphony Band ishimangira ubukaka bwayo mu muziki Nyarwanda.

Ni mu gihe umuhanzikazi Alyn Sano yumvikanishije ubushobozi bwe mu muziki w'umwimerere. 'Ide' yumvikanisha uburyo aba bahanzi bombi ari abanyamuziki.

Kuva ku wa 30 Werurwe 2021 yasohoka, iracyumvikana mu bitangazamakuru n'ahandi. Iyi ndirimbo ivuga ku muntu uri mu rukundo wishimira mugenzi we, akamubwira ko iyo ari mu nzozi urukundo rumutera akamwegera.

Alyn Sano aririmba yishyize mu mwanya w'ukunzwe, akavuga ko azamukunda iteka kandi ko ntawundi ateze gukunda mu buzima bwe.

Symphony izwi mu ndirimbo zirimo 'Crazy', 'Follow', 'Respect' bakoranye na Nel Ngabo na Igor Mabano n'izindi. Ni mu gihe Alyn Sano azwi mu ndirimbo zirimo 'Setu', 'Hono' n'izindi.


10. Wankomye by Alto ft Uncle Austin

'Wankomye' yabaye indirimbo ya gatatu umuhanzi Dusenge Eric uzwi mu muziki nka Alto yasohoye, nyuma y'amezi atatu yari ashize asinye amasezerano y'imikoranire n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa TB Entertainment.

Ni indirimbo avuga ko yakoranye na Uncle Austin nyuma y'igihe cyari gishize amusabye ko bakorana indirimbo. Uyu muhanzi anavuga ko yakuze akunda ibihangano bya Uncle Austin, ku buryo yumvaga igihe kimwe bazakorana indirimbo.

Kandi ko yakoze iyi ndirimbo mu kongera imbaraga mu rugendo rw'umuziki atamazemo igihe kinini, ugereranyije na Uncle Austin bakoranye.

Alto yigeze kubwira INYARWANDA, ko mu gihe yamaze akorana na Uncle iyi ndirimbo cyamusigiye kumenya icyo ashyira mu ndirimbo no kwicisha bugufi.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 12 Nzeri 2021, ariko n'ubu iracyumvikana mu matwi ya benshi.

Alto avuga ko kuba abahanzi bakuru mu muziki bari gukorana indirimbo n'abahanzi bakizamuka, bitanga icyizere mu bufatanye bwari bukenewe mu bahanzi bo mu Rwanda.

Ati '…. Abahanzi b'ikiragano gishya mu muziki, dukeneye ko bakuru bacu batwereka ko turi kumwe. Bafite umuziki bakora natwe dufite umuziki dukora, rero dufatanyirije hamwe umuziki watera imbere.'


INYARWANDA yakoze urutonde rw'indirimbo 10 zihuriyemo abahanzi zakunzwe mu 2021 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AWAY' YA ARIEL WAYZ NA JUNO KIZIGENZA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112804/urutonde-rwindirimbo-10-zahuriyemo-abahanzi-collabo-zigakundwa-mu-2021-112804.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)