Undi mukinnyi w'umunyarwanda yasubitse ubukwe bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutanga Eric yasubitse ubukwe bwe bwagombaga kuba mu mpera z'Ukuboza 2021 kubera icyorezo cya Coronavirus, ni nyuma ya Djihad Bizimana na we wabusubitse.

Ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza nibwo Djihad Bizimana yatangaje ko ubukwe bwe bwagombaga kuba tariki ya 27 na 29 Ukuboza busubitswe, amatariki mashya akaba azamenyeshwa.

Rutanga Eric ukinira ikipe ya Police FC na we yari afite ubukwe tariki ya 25 Ukuboza na Umunyana Shamsi Sultan babuhagaritswe kubera icyorezo kirimo kugenda gifata indi ntera mu Rwanda.

Mu butumwa basohoye bagize bati 'umuryango wa Shyaka Simba Sultan n'uwa Karegeya Ignace, barabamenyesha ko ubukwe bw'abana babo Umunyana Shamsi Sultan na Rutanga Eric butakibaye ku itariki bwari buteganyijwe kuberaho (le 25/12/2021) kubera ingamba zo kwirinda Covid -19. Itariki buzasubukurirwaho tuzayibamenyesha vuba.'

Ubu bukwe busubitswe nyuma y'uko tariki ya 24 Ukwakira 2019 bari barasezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ndetse bakaba babana nk'umugore n'umugabo, bafite umwana w'imfura w'umukobwa, Taalian Isimbi.

Rutanga n'umugore we bahagaritse ubukwe bwabo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/undi-mukinnyi-w-umunyarwanda-yasubitse-ubukwe-bwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)