Umulisa Charlotte uvukana na Miss Tina arahat... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru twasoje, abakobwa 200 bitabiriye ijonjora ryo guserukira Umujyi wa Warsaw mu irushanwa rya Miss Poland 2021.

Mu bakobwa 200 bitabiriye havuyemo 18 bageze mu cyiciro cya nyuma barimo n'Umunyarwandakazi Umulisa Charlotte, umuvandimwe na Miss Tina.

Umulisa asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya WSG mu ishami ry'Ubukerarugendo Mpuzamahanga n'amahoteli [International Tourism and Hospitality Management]. Ndetse asanzwe ari umunyamakuru kuri TV Bet.

Umulisa Charlotte avuga ko yishimiye kuboneka mu bakobwa 18 bazavamo Miss Warszawy 2022 uzahatana muri Miss Poland 2022.

Tina avuga ko afite icyizere cy'uko murumuna we azitwara neza. Ati 'Uyu agomba gutsinda Miss Poland niyo gahunda.'

Aba bakobwa 18 batoranyijwe bazongera guhatana, hanyuma uzatsinda ni we uzahagararira Umujyi wa Warsaw muri Mis Poland.

Tina yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2018, aba igisonga cya mbere cya Miss Elite 2020. Uyu mukobwa areshya na 1.70m.

Umukobwa wegukana ikamba rya Miss Poland abasha kwitabira Miss World, Miss Grand International, Miss Intercontinental na Miss Charm pageants.


Umulisa Charlotte yabonetse mu bakobwa 18 bazavamo uzahagararira Umujyi wa Warsaw muri Poland


Umulisa avukana na Tina wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2018


Umulisa yiga muri Kaminuza ya WSG muri 'International Tourism and Hospitality Management'


Tina yavuze ko afite icyizere cy'uko murumuna we azegukana ikamba rya Mis Poland


Irushanwa rya Miss Poland uyu mukobwa ashaka kwitabira ryatangiye gutegurwa kuva mu 1972



Uwase Clementine [Tina] wabaye igisonga cya mbere cya Miss Elite 2020



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112522/umulisa-charlotte-uvukana-na-miss-tina-arahatanira-kujya-muri-miss-poland-112522.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)