Uburanga bw'umunyamideli waterewe ivi muri si... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mukino Barcelona iheruka guhuramo na Real Betis tariki 4 Ukuboza 2021, abafana b'iyi kipe bamaze igihe bakundana batunguye benshi bari bitabiriye uyu mukino ubwo Ricardo Preciado Barba yatereraga ivi umukunzi we anamwambika impeta nk'ikimenyetso cyo kuzabana.


Mbere y'uko uyu mukino utangira abakinnyi bakiri mu Rwambariro, ni bwo Ricardo yahisemo gushinga ivi hasi asaba Nathalie ko yamubera umugore w'ibihe byose, na we arabyemera avuga 'YEGO'. Nathalie ukomoka muri Mexico asanzwe ari umunyamideli uzwiho kwerekana inkweto zigezweho. Ricardo Preciado Barba washinze ivi na we akomoka muri Mexico akaba nyir'uruganda rwa Rayalty rucuruza ibikoresho bya siporo.


Barcelona ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Instagram yashimiye aba bafana bayo ndetse ibifuriza ibihe byiza.












Nathalie ugiye kubana na Barba bombi bihebeye FC Barcelona 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112409/uburanga-bwumunyamideli-waterewe-ivi-muri-sitade-ya-barcelona-mu-mukino-amafoto-112409.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)