MU MAFOTO: Ihere ijisho uburanga bw'inkumi yi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru ava mu nshuti za hafi z'uyu mukobwa ubusanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko warangirije amashuri ye yisumbuye muri APACE mu Rwanda, abamuzi neza bavuga ko urukundo rwabo rumaze igihe n'ubwo rwo rutihishira.

Amakuru InyaRwanda.com yamenye akomeza avuga ko uyu mukobwa watwaye umutima wa Axel Rugangura, akubutse mu Rwanda aho yavuye abonanye n'uyu munyamakuru ukora Urubuga rw'Imikino mu Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), n'ubwo iby'urugendo rwe rutamenyekanye na cyane nta wari wakagaragaje amarangamutima ye.

Kuwa 8 Ukuboza 2021 Rugangura Axel abinyujije kuri konti ye Instagram, yafashe ifoto y'uyu mukobwa bakundana, arangije ashyiraho amagambo agira ati 'Umurongo w'ubuzima.' Amakuru y'urukundo rwa Rugangura Axel n'uyu mukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jojo Ashley amaze igihe avugwa n'ubwo ba nyiri ubwite batakunze kwerura ngo bayahamye.


Jojo asanzwe atuye muri Amerika


Rugangura Axel ari mu rukundo na Jojo uba muri Amerika


Ubutumwa bwa Axel yabunyujije kuri konti ya instagram ahashyirwa ubumara umunsi umwe


Ni we mukobwa watwaye umutima wa Axel Rugangura

Rugangura Axel akunzwe cyane mu Urubuga rw'Imikino



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112388/mu-mafoto-ihere-ijisho-uburanga-bwinkumi-yitwa-jojo-ituye-muri-amerika-yatwaye-umutima-wum-112388.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)