Tonzi yasohoye indirimbo ya Noheli yakunze ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibisobanuro bigaragara muri Bibiliya Ntagatifu, bavuga ko 'Abanyabwenge' bari ababaji ari bo abahereza-bitambo bo mu bihugu bya kure ya Isiraheli (Arabiya n'Ubuperisi) bakaba n'impuguke mu bumenyi bw'inyenyeri.

Bamenye iby'ivuka rya Yezu bitewe n'urumuri rudasanzwe rw'Imana y'ukuri rwabavanye iyo gihera babimburira abandi mu kwakira, kwishimira no kuramya umwami w'amahoro.

Tonzi yabwiye INYARWANDA.COM, ko yakoze iyi ndirimbo 'Abanyabwenge' mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n'abandi kwizihiza Noheli n'umwaka mushya wa 2022.

Uyu muhanzikazi avuga ko mu gihe nk'iki haba hakenewe indirimbo nk'izi zijyanye n'ibihe bisoza umwaka. Yavuze ko iyi ndirimbo ifite amateka yihariye mu buzima bwe, kuko yayikunze kuva akiri muto ubwo yajyaga muri korali Maranatha afite imyaka 12.

Ati "Ni indirimbo iri mu mateka yanjye. Ni indirimbo nakuze nkunda kuva ndi umwana. Ubwo ninjiraga muri korali 'Maranatha', ni indirimbo baririmbaga nakundaga cyane. Nagiye muri korali ndi umwana ufite imyaka 12, rero ni indirimbo ndirimba cyane kuri Noheli."

Tonzi akomeza avuga ko iyi ndirimbo iri kuri Album ya Chorale Maranatha yo mu 1987. Avuga ko kuba yayisubiyemo 'ni uko ari indirimbo nkunda cyane n'abaririmbyi bo muri Maranatha barabizi ko nkunda iyi ndirimbo'.

Uyu muhanzikazi yavuze ko gusubiramo iyi ndirimbo ari ikintu ashimira Imana, akavuga ko biri no mu murongo wo gufasha abayikunze kongera kuyikunda.

Tonzi avuga ko yifuriza Abanyarwanda Noheli Nziza, kandi ko ibitekerezo by'abantu ari kwakira bimwereka ko bayikunze cyane.

Uyu muhanzikazi avuga ko iyi Noheli igiye kuba mu bihe bidasanzwe bya Covid-19, agasaba buri wese gukomeza mugenzi we kandi akamufasha uko ashoboye. 

Avuga ko iki ari igihe cy'uko abantu bakwiye kwirinda iki cyorezo, bubahiriza amabwiriza yose asabwa.

Yavuze ko atazi neza inkomoko y'iyi ndirimbo, kuko n'abantu yagiye abaza bamubwiye ko batazi aho iyi ndirimbo yavuye. Avuga ko iyi ndirimbo yubakiye ku 'kwamamaza inkuru nziza ko Yesu Kristo yavutse'.

Tonzi ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana, kandi uhozaho mu gusohora indirimbo. Uyu mubyeyi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Hejuru ya byose', 'Ubuntu', 'Mbiguni' n'izindi.


Umuhanzikazi Tonzi yasohoye amashusho y'indirimbo ya Noheli yitwa 'Abanyabwenge' Tonzi yavuze ko yakunze iyi ndirimbo kuva akinjira muri Korali 'Maranatha' ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko

Tonzi uherutse gusohora indirimbo 'Akira' na 'Umugisha' yifurije Abanyarwanda n'abandi Noheli Nziza n'umwaka mushya wa 2022

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ABANYABWENGE' YA TONZI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112814/tonzi-yasohoye-indirimbo-ya-noheli-yakunze-kuva-akiririmba-muri-maranatha-video-112814.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)