Taylor Swift agiye kujyanwa mu nkiko ku bwin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Taylor Swift watwaye ibihembo bitandukanye bikomeye harimo na Grammy Award, kuri uyu wa Gatanu urukiko rwanze ubusabe bwe bwo guhagarika ikirego yarezwe n'itsinda ry'abakobwa baririmba injyana ya R&B rizwi nka 3LW rimushinja gukoresha amagambo yo mu ndirimbo yabo, maze akayifashisha mu ndirimbo ye yaciye uduhigo ku isi.

Umucamanza wo muri leta ya California witwa Michael Fitzgerald yatangaje ko izi ndirimbo ebyiri, Playas Gon' Play y'iri tsinda ndetse na Shake It Off ya Taylor Swift hari ibimenyetso bihagije bigaragaza ko hari aho zihuriye, bityo rero ikirego kikaba kigomba kujyanwa mu nkiko.

Taylor Swift muri Shake It Off aririmba ati: 'Abakora bazakora, bazakora, bazakora, bazakora, bazakora, abanzi nabo bavuge, bavuge, bavuge, bavuge, bavuge.'

Mu gihe mu ndirimbo Playas Gon' Play yasohotse muri Gicurasi 2001, bagira bati: 'Abakora, bazakora, abanzi nabo, bavuge.'

Sean Hall na Nathan Butler abanditse Playas Gon' Play bavuze ko muri izi ndirimbo zombi amagambo abiri yakoreshwejemo ariyo 'Abakora ndetse n'ijambo abanzi' uburyo yakoreshejwe mu ndirimbo zombi bimeze kimwe.

Nyuma yo kwanga ubusabe bw'uyu muhanzi bwo guhagarika iki kirego, abahagarariye Taylor Swift ntacyo baratangaza kuri iki kirego.



Taylor Swift arashinjwa kwiba indirimbo

Iyi ndirimbo 'Shake It Off' yasohotse mu mwaka wa 2014, magingo aya ikaba imaze kurebwa n'abagera kuri Miliyari eshatu na miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube. Muri Nzeri 2014, iyi ndirimbo yageze ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100 ndetse imara ukwezi kose ariyo iyoboye izindi. Si ibyo gusa kuko yanamaze ibyumweru 50 byose ikiri kuri uru rutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe muri Amerika.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112469/taylor-swift-agiye-kujyanwa-mu-nkiko-ku-bwindirimbo-ye-yaciye-uduhigo-ku-isi-ashinjwa-kwib-112469.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)