Sosiyete ya Liquid Rwanda yageneye abakiriya bayo impano z'iminsi mikuru yongera ingano ya interineti yabahaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi poromosiyo yatangiranye n'ukwezi k'Ukuboza 2021 ikazageza muri Mutarama 2022, aho abakiriya bazajya babona interineti ikubye hafi inshuro ebyiri ubushobozi n'umuvuduko by'iyo bari basanzwe babona, ndetse bakazajya bayikoresha ntacyo bishisha ngo irashira vuba.

Ramadhani Nshakabatenda, Umuyobozi muri Liquid Rwanda avuga ku bijyanye n'iyi poromosiyo yagize ati: "Mugihe icyorezo (COVID-19) kikiri igice kinini cyubuzima bwacu muriyi minsi mikuru, abagize umiryango benshi bazasabana binyuze ku yakure (Internet). Urufunguzo rwo kwemeza ko ibyo barigukora bimeze neza nta nkomyi, kugira internet yihuta, nibyo Liquid izaniye kubakiriya bayo murugo uyumwaka. Yaba amateraniro yo kuri interineti, ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko, ibirori bya Instagram Live, Tik Tok cyangwa YouTube, ubushobozi bwacu bwiyongereye buzabigeraho nubwo haba hari abayikoresha benshi mu rugo rumwe.'

Usibye kongera ubushobozi bwa internet yari isanzwe iha abari basanzwe ari abakiriye bayo, ubuyobozi bwa Liquid Rwanda buravuga ko bwemereye abakiriya bayo bashya insitarasiyo ya internet ku bakiriya bashya ku buntu aho ibikorwa remezo by'iyi sosiyete bigera hose mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Liquid Home Rwanda kandi buravuga ko kuba imyaka ibiri ishize yari igoye, cyane cyane imikoranire mike nimiryango ninshuti byatumye yongera ingano ya internet yageneraga abakiriya bayo ikubye kabiri ubushobozi bw'iyo bari basanzwe babona, aho abakiriya bayo basanzwe ndetse n'abashya bashobora gusabana n'ababo ndetse bakanakomeza kwidagadura mu birori by'iminsi mikuru.

Dore uko amapaki (Packages) ya internet Liquid Rwanda itanga ateye

- Iyitwa Basic Essentials igera kuri 20Mbps igura 27,999 RWF
- Iyitwa Family Entertainment igera kuri 80Mps igura 69,999 RWF
- Iyitwa Modern Family igeza kuri 120Mbps igura113, 999 RWF
- Iyitwa PowerPack igeza 200Mbps igura 199,999 RWF.

Ibyo wamenya kuri Liquid Intelligent Technologies

Liquid Intelligent Technologies ni ubucuruzi bwa Cassava Technologies, itsinda ry'ikoranabuhanga rya pan-Afrika rihari mu bihugu birenga 20, cyane cyane muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara. Liquid yashyizweho yo ubwayo nk'ikigo Nyafurika k'intangrugero mu gutanga ibikorwa remezo bya by'ikoramabuhanga n'itumanaho gifite umuyoboro mugari wa fibre mugari urenga 100.000 km. Liquid Intelligent Technologies nayo ikoresha umuyoboro w'ikoranabuhanga kugirango itange Cloud na Cyber Security ibisubizo binyuze mu bufatanye bukomeye nabakinnyi bakomeye ku isi. Liquid Intelligent Technologies ni itsinda ryuzuye ry'ikoranabuhanga ritanga ibisubizo



Source : https://imirasire.com/?Sosiyete-ya-Liquid-Rwanda-yageneye-abakiriya-bayo-impano-z-iminsi-mikuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)