Rayon Sports yatsinze Police FC, APR FC itsikira i Ngoma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego cya Onana Willy Essomba cyahesheje amanota 3 Rayon Sports yatsinze Police FC, ni mu gihe APR FC yanganyije na Etoile del'Est 2-2.

Wari umunsi wa 10 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 202-22.

Rayon Sports na Police FC, ni umukino amakipe yombi yagiye gukina aheruka gutsinda imikino y'umunsi wa 9, Rayon Sports yatsinze AS Kigali na Police FC yatsinze Etincelles FC.

Hakiri kare Rayon Sports yakoze impinduka zitateguwe ku munota wa 14 ubwo Iranzi Jean Claude yagiraga ikibazo cy'imvune agasimburwa na Mugisha François Master.

Igice cya mbere cy'umukino amakipe yombi yagerageje gushaka uko abona igitego ariko bagenda bagorwa n'umunyezamu.

Harimo imipira ya Onana na Sanogo Suleyman umunyezamu Bakame yakuyemo.

Police FC yagiye igerageza amahirwe ariko Danny Usengimana ntiyabyaza umusaruro imipira yahawe na Hakizimana Muhadjiri na Papy.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Sanogo aha umwanya Rudasingwa Prince ni mu gihe Police FC nayo Savio yasimbuye Papy.

Umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe yakuyemo imipira ibiri ikomeye ya Hakizimana Muhadjiri.

Rayon Sports yari yagowe no kubyaza umusaruro amahirwe bari babonye, yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Onana ku munota wa 75 acenze Bakame, ni ku mupira mwiza yari ahawe na Rharb Youssef. Umukino warangiye ari 1-0.

Indi mikino yabaye APR FC yanganyirije i Ngoma na Etoile del'Est 2-2, Mukura VS yatsinze Gorilla FC 1-0, Musanze FC yatsinze Marines 5-1 ni mu gihe Etincelles yatsinze Gicumbi FC 2-0.

Imikino y'umunsi wa 10 izakomeza ejo, Gasogi United ikina na AS Kigali, Kiyovu Sports na Rutsiro mu gihe Bugesera izakina Espoir FC.

Rayon Sports yatsinze Police FC 1-0



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-police-fc-apr-fc-itsikira-i-ngoma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)