Bushali yahishuye byinshi yagezeho muri uyu mwaka 2021 ,birimo inzu ari kubaka I Burera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro Bushali umaze kwamamara kubera amagambo ya "Ese ni Muebue" yahurije mu njyana ya Trap igezweho ubu, yagiranye na IGIHE TV yatangaje byinshi yagezeho muri uyu mwaka wa 2021 uri kugana ku musozo.

Ubwo yakomozaga ku masezerano ye muri Green Ferry, Bushali yagize ati 'Green Ferry rero, dukorana nk'umuryango wanjye ariko nta masezerano tugifitanye, amaze igihe yararangiye.'

Bushali yahishuye ko kugeza ubu ari kwikorana umuziki gusa yirinda kugaruka kuri byinshi bijyanye n'amasezerano yarangije muri Green Ferry.

Ati 'Amasezerano yanjye na Green Ferry yarangiye kera gusa sinshaka kuyongera kuko nanjye nshaka gukora empire (itsinda) ikaba amasaziro yanjye.'

Bushali yavuze ko umwaka wa 2021 wamugendekeye neza nubwo bitari byoroshye kubera icyorezo cya Covid-19.

Ni umwaka Bushali avuga ko nubwo hari byinshi yishimira uko byagenze ariko nanone hari ibitaragenze neza agereranyije n'uko yari yabiteguye.

Mu byo Bushali yishimira ko byagenze neza muri uyu mwaka wa 2021 harimo ibitaramo yakoze, zimwe mu ndirimbo zakunzwe n'ibindi binyuranye.

Mu byo uyu muraperi avuga ko yateganyaga gukora muri uyu mwaka atabashije kugeraho, harimo; inzu ari kubaka i Burera itarabashije kurangira,Ibitaramo yari afite i Burayi n'ibindi yigije inyuma.

Yaba kuzuza iyi nzu ndetse n'ibitaramo yari afite ku Mugabane w'u Burayi, Bushali yavuze ko yabyimuriye umwaka utaha wa 2022.

Indirimbo ya Bushali yakunzwe cyane muri uyu mwaka



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bushali-yahishuye-byinshi-yagezeho-muri-uyu-mwaka-2021-birimo-inzu-ari-kubaka-i

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)