P-Fla yakoreye amateka mabi mu gitaramo cy'i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 11 Ukuboza 2021 ni bwo abahanzi batandukanye barimo P-Fla, Fireman, Javanix, Mc Tino, Nessa na Fax Rapper bataramiye i Rusizi ahazwi nka Motel Rubavu. Kuri uwo munsi abahanzi bose bitwaye neza cyane aho batanze ibyishimo ku bafana benshi bari baje kwihera ijisho. Cyari igitaramo cy'amateka mu karere ka Rusizi.


P-Fla yarishimiwe bikomeye muri Rusizi ahazwi nka Motel Rubavu nubwo yaje kubabaza abafana be muri Bugarama yitwaje ko ibiryo byatinze kuboneka

Bukeye bwaho tariki 12 Ukuboza 2021, aba bahanzi bakomereje mu murenge wa Bugarama gukorera igitaramo ahazwi nko kwa Ncogoza mu nyubako ya Prince House Motel, gusa ntabwo Fireman we yari ku rutonde rw'abahanzi bagombaga kuririmbira kwa Ncogoza.

Igitaramo cyari giteganijwe gutangira saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba. Abahanzi bari biteguye baza, gutenguhwa na mugenzi wabo P-Fla wanze kuririmba. Umunyamakuru wa InyaRwanda.com wari mu Karere Rusizi muri iki gitaramo, yakurikiranye aya makuru, yegera P-Fla amubaza impamvu yatengushye abafana, maze uyu muraperi amusubiza ko batamugaburiye. Iki kibazo cyamubujije kuririmba, abandi bahanzi nta cyo bari bafite.


Mc Tino na Javanix bashimishije abafana mu gitaramo cya mbere muri Motel Rubavu

P-Fla wananiwe no kwihangana gutegereza ibiryo, yahisemo guhita yigendera asiga abahanzi bagenzi be. Kubura kwa P-Fla byatumye igitaramo gisubikwa. Abafana bari baguze amatike yabo barababaye cyane kubera isubikwa ry'iki gitaramo, gusa ku bijyanye n'amafaranga bari bishyuye habayeho ubwumvikane babavunjiramo icyo kunywa.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112503/p-fla-yakoreye-amateka-mabi-mu-gitaramo-cyi-rusizi-nyuma-yuko-bamwimye-ibiryo-112503.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)