Nyanza: RIB ivuga ko abagabo babishatse ikibazo cy'isambanwa ry'abana cyacika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 08 Ukuboza, 2021 ubwo mu Karere ka Nyanza hasozwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsina by'umwihariko isambanwa ry'abana, Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Harerimana Jean Marie Vianney yabwiye abagabo bari bamaze gukora urugendo rwaturutse ahitwa Ku Bigega bagasoreza ku biro by'Umurenge wa Busasamana ko abagabo bo ubwabo babishatse ikibazo cy'isambanwa ry'abana cyacika.

Yabishingiraga ko imibare yo mu Ugushyingo 2021 igaragaza ko abana 11 basambanyijwe bari abakobwa bikozwe n'abagabo.

Ati: "Twebwe abagabo iki kibazo dusobanukiwe ingaruka zacyo tugasobanukirwa ibyiza byo kukirwanya, tubishatse cyacika burundu."

Umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza

Umugenzacyaha Harerimana yibukije abagabo ko kiriya cyaha kiremereye kandi uwo gihamye ahanwa biremereye ibihano bitandukanye birimo no gufungwa burundu bitewe n'uko yagikoze, nk'igihe uwo yasambanyije yamuteye uburwayi budakira, igihe babanye nk'umugabo n'umugore n'ibindi bikagira ingaruka ku wasambanyije n'umuryango we.

Bamwe mu bagabo bitabiriye ubu bukangurambaga bemeje ko akenshi abagabo ari bo bagira uruhare rukomeye mu isambanwa ry'abana.

Uwitwa Rukundo Jacques usanzwe ukora akazi ko gutwara moto, ati 'None se burya uzarebe umugabo ni we utereta cyane ko akenshi aba anafite ibyo yahonga uwo mwana bityo abiretse uko gusambanya umwana ntibyabaho.'

Mugenzi we Sibamana Anathole nawe ati: "Uzarebe no mu gihugu humvikana imibare myinshi y'abana b'abakobwa batwara inda zitateganijwe none se nyine si abagabo baba bazibateye? Bityo abagabo nitwe ba mbere bo ku kurwanya gusambanya abana."

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko akenshi abana bafite guhera ku myaka 12 y'amavuko kugera kuri 17 y'amavuko umuntu ujya gusambanya uriya mwana usibye uwamufata ku ngufu akamuhambira, ubundi biba byatangiye buhoro buhoro abantu bakabibona bakabyihorera kandi ngo ntibikwiye, yasabye abarebera abana basambanywa ko bakwiye kwihutira gukumira hakiri kare kandi rimwe na rimwe hari n'ababyeyi muri rusange babibona bakabyihorera.

Ati: "Babyeyi twite ku burere bw'abana aho agiye ube uhazi, niba ari ahantu ubona hashobora kumutera ikibazo wimwoherezayo cyangwa umuherekeze niba ari ngombwa ko ajyayo."

Imibare igaragaza ko abana 108 batarageza imyaka 18 y'amavuko mu Karere ka Nyanza umwaka ushize wa 2020 ari bo basambanyijwe.



Source : https://imirasire.com/?Nyanza-RIB-ivuga-ko-abagabo-babishatse-ikibazo-cy-isambanwa-ry-abana-cyacika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)