Nyamasheke: Umurimo Finance LTD irakataje mu gukura abaturage mu bukene #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Macuba no mu nkengero zawo baravuga imyato Ikigo cy'imari Umurimo Finance LTD imaze imyaka 13 ibaha service z'imari zirimo kubitsa, kubikuza ndetse no guhabwa inguzanyo zibafasha kwiteza imbere.

Umurenge wa Macuba, ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Nyamasheke, iyo urebye ubukungu bw'uyu murenge usanga ahanini bushingiye ku buhinzi n'ubworozi ndetse n'ubushabitsi butandukanye bukorwa n'abaturage.

Mu myaka 13 ishize Ikigo cy'imari Umurimo Finance LTD gitangiye gukorera muri aka gace, abaturage bavuga ko bakiirigise ifaranga kakahava.

Dusabimana Donata ni umugore ukora ubushabitsi bw'imyenda y'abageni n'ibindi bijyana n'imihango y'ubukwe. Yatubwiye ati 'Maze imyaka icyenda nkorana na Umurimo Finance, ariko nateye imbere cyane kuko ubu mfite inzu igezweho mfite inka, abana banjye babiri biga mu mashuri yisumbuye kandi byose mbikesha inguzanyo ya miliyoni eshanu nafashe nkagura ubucuruzi bwanjye.'

Uretse uyu mubyeyi hari n'abandi baturage batandukanye harimo n'abibumbiye mu makoperative bavuga ko gukora n'iki kigo cy'imari byabakuye mu bukene.

Ibi bishimangirwa na Sibomana Innocent, umucungamutungo wa  Umurimo Finance LTD ishami rya Macuba.

Yatangiye atubwira amavu n'amavuko y'iki kigo. Ati 'Umurimo Finance LTD ni ikigo cy'imari iciriritse gikorana n'abaturage ndetse n'Ibigo bya Leta. Twakira ubwizigame bw'abanyamuryango tugatanga n'inguzanyo zifasha abantu kuva mu bukene no gukora imishinga iciriritse.Twatangiye gukora mu 2008 ubu tugeze ku rwego ruhambaye tumaze kuba Campany dufite ikicaro gikuru Rusizi.Turi amashami agera kuri atanu rimwe riri hano irindi Karengera, Nyamashake, Bushenge, Gisakura.'

Batanga inguzanyo itarengeje miliyoni 15 FRW

Yakomeje ati 'Iri shami rifite abanyamuryango basaga 7800, rifite imari shingiro ya miliyoni zisaga 131 dutanga inguzanyo itarengeje miliyoni 15 FRW ku muntu umwe. Amakoperative ategura imishinga ibahuriza hamwe tukabatera inkunga mu buryo bw'amatsinda magirirane. Harimo imishinga y'ubuhizi, iy'ubucuruzi buciriritse n'abantu ku giti cyabo tubaha inguzanyo.'

Gukoresha amafishi n'udukarine byabaye amateka

Uyu muyobozi yatubwiye ko baheruka gukoresh amafishi mbere y'umwaka wa 2015, ubu bimakaje ikoranabuhanga.  Ati 'Dukoresha mobile Baking, umukiriya wacu ashobora kubitsa/kubikuza yifashishije telephone kandi ashobora kubitsa cyangwa kubikuriza ku yandi mashami yacu atiriwe agera aha ngaha. Muri macye ikintu kitwa udutabo cyangwa se amafishi byabaye amateka.'

Ku bijyanye n'umutekano w'imari y'abanyamuryango nawo ngo ni ntamakemwa kuko iki Kigo gikorera hafi y'Ibiro by'Umurenge wa Macuba, ahari inzego z'Umutekano, ariko kandi gifite n'abakozi bacyo bwite bashinzwe gucunga umutekano.

Covid-19 ntiyakomye mu nkokora icyerekezo cya Umurimo Finance LTD

Sibomana yavuze ati 'Icyorezo kigitangira abantu babaye nk'abadohoka ku muvuduko bafatiragaho inguzanyo ndetse n'uwo bishyuriragaho, ariko byabaye igihe gito ubu navuga ko bidakabije cyane kuko inguzanyo ziri hanze ziragabanuka wenda harimo gukererwa kwishyura ariko nabyo ntabwo navuga ko bikabije kuko ubu inguzanyo zitishyuwe neza ntizirenze miliyoni ebyiri n'ibihumbi 500FRW.'

Yakomeje avuga ko mu banyamuryango basaga ibihumbi 7000 bafite, abarenga ½ ari abagore kandi 1/3 cy'inguzanyo batanga isabwa n'abagore ku giti cyabo cyangwa abagore bibumbiye mu makoperative hamwe n'abandi bakora ubushabitsi butandukanye ku giti cyabo.

Sibomana Innocent asaba abaturage basanzwe bakorana na Umurimo Finance gukomeza imikoranire, asaba abataratera intambwe yo gukorana n'iki kigo gutinyuka bakakigana kugirango nabo batere imbere.

 

 

 

The post Nyamasheke: Umurimo Finance LTD irakataje mu gukura abaturage mu bukene appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/12/05/nyamasheke-umurimo-finance-ltd-irakataje-mu-gukura-abaturage-mu-bukene-2/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)