Kayonza : Gitifu ukurikiranyweho gukubita umugore we yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muyobozi ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021 ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Rwinkwavu mu gihe iperereza rigikomeje.

Yatawe muri yombi nyuma y'uko umugore we w'imyaka 20 bamaranye amezi atandatu amureze mu buyobozi avuga ko yamukubise umutwe ku gitanda ndetse akamukanda mu nda ngo ashaka kumukuramo inda.

Amakuru avuga ko uyu mugore yakubizwe nyuma yo kubwira nyina w'uyu muyobozi ko ari umugore we ngo kuko yari yamushatse mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yemeje aya makuru yo guta muri yombi uyu muyobozi azira gukubita umugore we.

Yagize ati 'Yagiranye amakimbirane n'umugore we bigera n'aho amukubita bimuviramo kujya kwa muganga, ni amakimbirane asanzwe bagiranye yo mu rugo, umugore we afite imyaka 20 bamaranye amezi atandatu ndetse yanamushatse mu buryo butemewe n'amategeko.'

Mutuyimana yasabye abayobozi bo mu nzego z'ibanze kumenya ko bakwiriye kuba intangarugero ku bo bayobora bakamenya kwitwararika mu rwego rwo kudatanga isura mbi mu bo bayobora.

Kuri ubu umugore w'uyu muyobozi arwariye mu bitaro bya Rwinkwavu mu gihe umugabo we yashyikirijwe RIB ishami rya Rwikwavu, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Gitifu-ukurikiranyweho-gukubita-umugore-we-yatawe-muri-yombi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)