Kamonyi : Impanga y'Umuhungu n'Umukobwa zakoreye ubukwe umunsi umwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gakuru Christine na Gatoya Sebastien, ni abo mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi bombi bavukiye umunsi umwe.

Ubukwe bwabo by'umwihariko ubwo gusaba no gukwa bwabereye umunsi umwe kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021. Biteganyijwe ko no gusezerana imbere y'Imana ubukwe buzabera rimwe.

Gakuru Christine yasabwe anakobwa na Dushimiyimana Jacques mu gihe Gatoya Sebastien yasabye anakwa Yamuragiye Alphonsine.

Nk'uko bikorwa mu mihango yo gusaba no gukwa, imiryango yombi [usaba umugeni n'usabwa umugeni] iba yahuriye mu rugo rw'umukobwa, hakaba hateguwe abasaza babiri barimo uwaje gusabira umusore n'utanga umugeni.

Kuba aba bana bari impanga byatumye umusaza wasabiye Gatoya ari na we watanze Gakuru.

Photos © Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/13/article/Kamonyi-Impanga-y-Umuhungu-n-Umukobwa-zakoreye-ubukwe-umunsi-umwe-AMAFOTO

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)