Ghana : Ibyari Inteko Rusange byahindutse imirwano ubwo Abadepite bakozanyagaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi mpaka ku musoro uzatangwa kuri mobile money zabaga mu masaha akuze y'umugoroba Abadepite baganira ku mushinga w'itegeko ryo gusoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga bagejejweho na Guverinoma.

Amakuru y'igitangazamakuru cyo muri Ghana, kitwa Graphic Online avuga ko Abadepite baje gushyuha, nyuma batangira gusunikana, hakurikiraho guterana ingumi abandi baza gukiza.

Imirwano mu ngoro y'Inteko ngo yatangiye ubwo Abadepite b'amashyaka atavuga rumwe n'iriri ku butegetsi bahagurukaga mu byicaro byabo bakajya kugukumira Umuyobozi Mukuru wungirije w'Inteko ishinga Amategeko, Joseph Osei Owusu bamubuza guhaguruka ngo ajye gutora.

Uyu Muyobozi ni we wari uyoboye imirimo y'inteko ariko ahitamo kuyisubika kubera impaka zari zimaze kuba urudaca.

Abadepite b'ishyaka (National Democratic Congress, NDC) ritavuga rumwe n'iri ku butegetsi bari ku ruhande rudashyigikiye umusoro wa 1.75% ku mafaranga yakirwa mu buryo bw'ikoranabuhanga, harimo n'ahererekanywa binyuze kuri mobile-money.

Iri shyaka rivuga ko uwo musoro uzagira ingaruka no ku baturage bakennye cyane, ndetse no ku baturage badakoresha Bank mu kubitsa no kubikuza amafaranga yabo.

Nyamara Minisitiri w'Imari, Ken Ofori-Artta avuga ko uriya musoro ari ngombwa kubera ko uzafasha igihugu kubona amafaranga miliyari 6.9 akoreshwa muri Ghana yitwa cedi, ayo akaba ari hafife miliyari 1.15 y'amadolari ya America.

Kuganira kuri ririya tegeko byatangiye ku wa Mbere mu gitondo ariko biza gufata amasaha akuze y'ijoro Abadepite bakijya impaka.

Imirwano yadutse mu Nteko ishinga Amategeko ya Ghana, bamwe mu baturage barayinenze bavuga ko Abadepite bakwiye kuba intangarugero aho kugaragara mu bikorwa bidahesha ikuzo.

Umuyobozi wungirije w'Inteko ishinga Amategeko, Joseph Osei Owusu wari uyoboye imirimo y'inteko ijwi rye ryari rikomeye kandi ni uwo mu ishyaka riri ku butegetsi New Patriotic Party (NPP).

Abadepite b'ishyaka NDC ritavuga rumwe n'iriri ku butegetsi bavugaga ko kuba Umuyobozi wungirije w'Inteko ari we wari uyoboye imirimo y'inteko adafite uburenganzira bwo gutora itegeko.

Nyuma umushinga w'itegeko waje kwemerwa na Komite ishinzwe Ubukungu mu Nteko ishinga Amategeko aho amajwi 13 harimo irya Joseph Osei Owusu wari uyoboye ibiganiro yatsinze 12, yanze umushinga w'itegeko.

Inteko rusange y'Abadepite yagombaga kwemeza itegeko ku wa Kabiri, ariko Abadepite ntibaritoye nyuma y'uko bumvikanye gusubika imirimo y'Inteko ikazakomeza muri Mutarama 2022.

Muri Ghana ishyaka ritavuga rumwe na Leta (NDC) rifite Abadepite bangana n'ib'ishyaka riri ku butegetsi (NPP) buri rimwe rifite imyaka 137 mu Nteko.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ghana-Ibyari-Inteko-Rusange-byahindutse-imirwano-ubwo-Abadepite-bakozanyagaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)