Elie Maniraguha yegukanye irushanwa ryateguwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu muhango watambutse imbona nkubone kuri Genesis Tv mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu 11 Ukuboza 2021, waberaga muri Kigali City Tower.

Iri rushanwa ryatangiranye n'abanyempano 100 hasigaramo 10 bageze mu cyiciro cya nyuma. Aba nabo baje kuvamo batatu bakuwemo umwe Elie Maniraguha.

Abanyempano 10 bageze mu cyiciro cya nyuma ni Uwajeneza Cabella; Iradukunda Fabiola, Iyakaremye Mugisha Theoneste, Dusenge Jean Michele, Asifiwe Prince, Niyibizi Jean Claude, Elie Maniraguha, Mugish Prince, Umwali Ineza Herniette na Aime Igabe.

Aba banyempano babanje gutambuka ku itapi itukura bafatwa amafoto n' amashusho, nyuma bakaganira n'abanyamakuru Bona ndetse na Christian.

Umukinnyi wa filime akaba n'Umuyobozi wa Genesis Tv, Niragire Marie France avuga ko 'ashima Imana' kuba iri rushanwa risojwe, akavuga ko ryagiye rihindurirwa amatariki 'bitewe n'icyorezo cya Covid-19' cyakomye mu nkokora byinshi mu bikorwa.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Marie France washinze Televiziyo Genesis, Umuhanzi Mbarushimana Paul Maurice [Maurix Baru] washinze Maurix Studio ndetse na Producer Ishimwe David [Evydecks] ukorera muri studio Ibisumizi.

Nyuma y'isesengura, Akanama Nkemurampaka kemeje ko Elie Maniraguha ari we wahize abandi. Producer Maurix Baru wari ukuriye aka kanama, yavuze ko kuva ku munsi wa mbere w'iri rushanwa bagiye bahitamo abakomeza mu kindi cyiciro bashingiye ku bintu bitandukanye.

Birimo uko umuhanzi yigaragaza ku rubyiniro, imyandikire ye, uburyo igihangano cye gikoze, ijwi rye n'ibindi bitandukanye bikwiye kuba biranga umuhanzi.

Elie Maniraguha wegukanye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere, yagaragaje amarangamutima avuga ko yishimye cyane ndetse ashimira abategura iri rushanwa. Â 

Uyu musore yavuze ko yatunguwe cyane kuko yitabiriye iri rushanwa aziko azaba uwa 10. Agashima Genesis Tv yateguye iri rushanwa.

Ati "Icya mbere ndatunguwe. Bagenzi banjye bo barabizi neza naje mbabwira ko mba uwa cumi. Ariko ndishimye cyane. Ndashimira Imana na Genesis Tv yateguye iki gikorwa, ndashimira n'umuvandimwe Jean Michel wampaye 'Link' [yo kwiyandikisha mu irushanwa]. Ni ukuri ndishimye cyane, murakoze."

Maniraguha Ellie yahembwe miliyoni 1 Frw, gukorerwa Album y'indirimbo esheshatu harimo indirimbo ebyiri z'amashusho (Video).

Umuhanzi Niyibizi Jean Claude yabaye uwa kabiri ahembwa 500.000 Frw. Ni mu gihe Iyakaremye Theoneste yabaye uwa Gatatu ahembwa 300.000 Frw.


Maniraguha Elie wegukanye irushanwa ryateguwe na Genesis Tv, yavuze ko yatunguwe bikomeye, ashima abagize igitekerezo cy'iri rushanwa

Abahanzi 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bakoranye indirimbo yubakiye kuri iri rushanwa. Buri muhanzi kandi yakorewe indirimbo imwe yaririmbye muri iri rushanwa
 

Niragire Marie France yavuze ko uretse batanu ba mbere, abandi bose bitabiriye iri rushanwa bemerewe kuzongera kuryitabira. Akavuga ko mu mpeshyi ya 2022 bateganya kuzongera kurikora


 

Uhereye ibumoso: Niyibizi Jean Claude wegukanye umwanya wa kabiri, Iyakaremye Theoneste wabaye uwa Gatatu na Maniraguha Ellie wabaye uwa mbere

 Â 

Umwali Herniette, uri mu bageze mu cyiciro cya nyuma ni we wahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa


Niyibizi Jean Claude wabaye uwa kabiri agehambwa ibihumbi 500 Frw

Asifiwe Prince wigaragaje cyane muri iri rushanwa


Jean Michel, umunyempano witwaye neza muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere


Producer Evedycks ukora mu Ibisumizi Records wari mu Kanama Nkemurampaka 

KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WAGENZE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112483/elie-maniraguha-yegukanye-irushanwa-ryateguwe-na-televiziyo-genesis-112483.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)