Davido akomeje gukusanya amafaranga azafashis... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

David Adedeji Adeleke wamamaye ku izina rya Davido mu muziki, ni umwe mu bahanzi ba Afro Beat bagezweho ku mugabane wa Afurika no hanze yaho. Uyu muhanzi uyoboye abahanzi bakize muri Afurika, aherutse gutangiza igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gufashisha imfumbyi zo muri Nigeria. Kuri ubu akomeje gukangurira abantu bafite umutima wo gufasha, ko batanga amafaranga muri iki gikorwa avuga ko cyizafasha abana benshi b'imfumbi babayeho nabi.


Mu kwezi gushize, nibwo Davido yatangije iki gikorwa ubwo yizihizaga isabukuru ye agasaba abafana n'abahanzi bagenzi be, ko niba bashaka kumwifuriza isabukuru nziza bakwitanga amafaranga bakayamwoherereza maze nawe akayafashisha imfumbyi. Mu buryo butangaje, icyifuzo cya Davido cyarasubijwe yohererezwa akayabo ka miliyoni 40 z'ama Naira mu gihe cy'amasaha abiri gusa. Aya mafaranga akaba yarahise ajya kuyafashisha ikigo cyirera abana b'imfumbyi.


Kuri ubu Davido yongeye kwibutsa abantu abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yibutsa abantu ko iki gikorwa cyo gufasha imfumbyi kigikomeje ndetse abibutsa n'imibare bakoherezaho amafaranga, anatangaza ko ku itariki 20/12/2021 aribwo bazahitamo ikigo cy'imfumbyi bazatera inkunga bagafasha abana baho gusoza umwaka neza. Ikinyamakuru Daily Africa, cyatangaje ko Davido afite intego yo gukusanya miliyoni 250 akaziha ibigo by'imfumbyi.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112487/davido-akomeje-gukusanya-amafaranga-azafashisha-imfumbyi-112487.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)