Bugesera : Habuze gato ngo yiyahure muri Nyabarongo ngo kuko yanduje umugabo we SIDA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore yabwiye BTN ko nawe atari azi ibiri kumubaho gusa ngo yaje kuruhuka nyuma yo kubuzwa n'abaturage kujya kwiyahura.

Ati "Nari ndi mu muhanda ngenda njya iyo ntazi.N'ubu isaha ntiragera,sindayimenya ariko ni isaha n'umunsi ntazibagirwa."

Ubu ndumva naruhutse sinzi niba ari uko maze umwanya mpagaze.Umugabo wanjye naramubabaje cyane.Mubabaza muca inyuma,mubabaza ampahira,mubabaza ambyaza.Mubabaza muri byinshi ntarondora.Nafashe umwanya njya kumusaba imbabazi arabyanga nigumira muri gahunda zanjye.

Gahunda yo gukomeza kubunga nk'uku.Ikintu nasaba Imana ntagisabye umwana w'umuntu kuko sinzi ku mutima we uko hameze.Namusaba kumbabarira ku cyaha cyose namukoreye.

Imana yo mu ijuru imbabarire mpagaze imbere yayo.Manitse ibiganza,ninongera gutandukira igihango cyayo,ikirenge cyayobye ntikizagaruke ariko impe amahoro yo mu mutima."

Uyu mugore yakomeje avuga uko yahemukiye umugabo we ati "Nuko namwanduje SIDA kandi atarigeze asambana na rimwe ansha inyuma.Ndihana ibyaha byose bindi ku mutima kuko mbyamvuyeho.'



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Habuze-gato-ngo-yiyahure-muri-Nyabarongo-ngo-kuko-yanduje-umugabo-we-SIDA

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)