11 beza batojwe n'umutoza Abdou Mbarushimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Mbarushimana Abdou wa Bugesera FC, ni umwe mu batoza bamaze igihe batoza umupira w'amaguru mu Rwanda aho amaze imyaka 20, akaba yaratoje amakipe atandukanye arimo na Rayon Sports.

Uretse kuba ari umutoza yanakinnye umupira akinira amakipe atandukanye aho yakiniye abato ba Rayon Sports, akinira Miroplast, Mukungwa asoreza muri Volcanic Gorillas.

Yahise atangira akazi ko gutoza, yatoje amakipe atandukanye arimo Volcanic Gorillas, Electorgaz, Kibuye, AS Muhanga, Rayon Sports na Bugesera FC.

Uyu mutoza agaruka ku bakinnyi 11 beza mu bo yatoje bose, yagize ati 'Harimo abatagikina, kubibuka bose byangora ariko nagerageza ariko sinzi ko ndibugere kuri 11.'

11 beza yatoje

Umunyezamu: Mvuyekure Emery (Electrogaz)

Ba Myugariro: Nizigiyimana Karim Mackenzie, James Tubane (Rayon Sports) Abbas Kiwarabye na Papy Makara (Kibuye)

Abakina Hagati: Target (iri ni izina ngo bari baramuhimbye ntiyibuka izina rye, ngo yari umukwe wa Runuya), Kibangila Simon na Bosanja Fidele (yabatoje muri Electrogaz)

Ba Rutahizamu: Bokota Kamana Labama, Hamisi Cedric (Rayon Sports) na Olisalue

Umunyezamu Emery Mvuyekure ni we munyezamu mwiza yatoranyije mu bo yatoje bose
Abdou avuga ko Karim ari mu bakinnyi beza yaba yaratoje
Cedric Hamis, ni umurundi wabiciye muri Rayon Sports
Tubane James ni umwe mu bakinnyi beza yatoje



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-beza-batojwe-n-umutoza-abdou-mbarushimana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)