Uyu mukobwa yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, avuga ko yiteguye kumenyekanisha u Rwanda ku Isi yose. Irushanwa rizasozwa tariki 17 Ukuboza 2021.
Abamukurikira kuri Instagram, bamwifurije urugendo ruhire no gutahukana ikamba.
Miss Shanitah yagiye muri Tanzania, nyuma y'uko abategura Miss East Africa bashyize kuri konti ya Instagram amashusho ye amugaragaza mu bihe bitandukanye ari mu marushanwa y'ubwiza, akora ibikorwa bitandukanye n'ibindi.
Muri aya mashusho, avugamo intego ashyize imbere mu buzima bwe, ibikorwa by'ubushabitsi yinjiyemo n'ibindi. Akanavuga ko atewe ishema no guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ry'ubwiza.
Ku wa 17 Ugushyingo 2021, ni bwo abategura irushanwa rya Miss East Africa batangaje urutonde rw'abakobwa 16 bujuje ibisabwa, bashaka guhatanira ikamba rya Miss East Africa 2021.
Bavuze ko abakobwa barenga 2047 ari bo biyandikishije bashaka guhatana muri Miss East Africa. Bongeraho ko kari akazi katoroshye guhitamo abakobwa 16 bajya mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania guhatanira ikamba.
Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda, avuga ko akora ibikorwa by'urukundo bigamije gufasha abatishoboye mu rwego rwo kuzamura urwego rw'imibereho yabo, cyane cyane abatuye ku mugabane wa Afurika.
Uyu mukobwa anavuga ko akorera ubuvugizi abanyeshuri babuze amafaranga y'ishuri. Akifashisha ijambo rya Nelson Mandela wayoboye Afurika y'Epfo, aho yavuze ko uburezi ari intwaro ikomeye wakoresha mu guhindura isi.
Miss Shanitah kandi avuga ko iyo ufashije umugore kwiga 'uba wigishije igihugu. Ko mu gihe cye cyo kuruhuka, asoma ibitabo kandi akumva umuziki.
Undi mukobwa uhatanye muri iri rushanwa ni Nzisa Matulu wo muri Kenya. Uyu mukobwa avuga ko atewe ishema no guhagararira igihugu cye muri Miss East Africa.
Akavuga ko afite imyaka 23 y'amavuko, kandi ko yakuriye mu Burasirazuba bwa Kenya. Ngo yakuriye mu cyaro, aho ubuzima bw'umugore bushingira ku mugabo, akaba ari we ufata ibyemezo byose.
Ibi ngo byamuteye gushyira imbaraga mu kumvikanisha ko umugore akwiye agaciro, kandi akagira uruhare mu gufata ibyemezo byose.
Michaella Damour ahagarariye Reunion Islands. Avuga ko akunda siporo no gusoma.
Jescar Mponda w'imyaka 22 ahagarariye Malawi. Avuga ko yiga muri Kaminuza mu bijyanye n'ubucuruzi, imitegekere na 'science'. Uyu mukobwa avuga ko ashyize imbere kwigisha abana bo ku muhanda guhanga amaso ejo hazaza habo, akabakura ku muhanda, akabafasha gukurikira impano zabo no kugera ku nzozi zabo. Avuga ko akunda kubyina, kwandika no kureba filime.
Malyun Abdullahi Ali ahagarariye Somalia. Avuga ko ashyize imbere gukangurira abakobwa kwiyumvamo abayobozi b'ejo hazaza.
Ajok Aleer Deng w'imyaka 21, ahagarariye Sudani y'Epfo. Avuga ko asanzwe ari umunyamideli, uzi kwita ku bantu, ukunda, kandi ko ari gushaka impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n'inganda, ubugeni no gushushanya.
We, avuga ko akunda gutembera no kumva umuziki. Kandi, yemeranya n'abavuga ko iyo ukurikiye inzozi zawe ugera ku ntsinzi.
Oceanne Rose w'imyaka 20 y'amavuko ahagarariye Mauritious. Avuga ko ari umunyamideli, ukina filime akagaragara no mu mashusho y'indirimbo.
Avuga ko afitiye urukundo ibihangano bishushanyije n'imideli inyuranye. Avuga ko ashaka kuzahanga umwambaro we. Akavuga ko akunda gukina Volleyball, kwiruka n'ibindi.
Gorreth Mary Nagganja ahagarariye Uganda. Uyu mukobwa w'imyaka 27 y'amavuko, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'itumanaho, kandi akora akazi kajyanye n'ibyo yize kuva mu 2018 mu kigo cyitwa Lyca Mobile Uganda.
Ni Ambasaderi w'agace kitwa Buganda kuva yakwegukana ikamba rya Miss Tourism Buganda mu 2019.
Avuga ko ashyize imbere mu kwigisha abakobwa gutinyuka, bagakora imirimo imwe nk'iyo abagabo bakora; ndetse ko afasha abangavu batewe inda kongera gusubira mu ishuri no kubashakira akazi.
Uyu mukobwa yakuriye mu Ntara ya Masaka, ni umwana wa Gatatu mu muryango. Akunda ubugeni no koga.
Nikunze Annie Bernice w'imyaka 25 y'amavuko ahagarariye u Burundi. Mu 2017, uyu mukobwa yambitswe ikamba rya Miss Burundi 2017.
Muri iki gihe ari kwiga mu cyiciro cya 3 cya kaminuza 'Master's Degree', ndetse ni n'umukozi muri sosiyete y'ubucuruzi yitwa PMES. Avuga ko akunda cyane Cinema.
Bitaniya Yosef w'imyaka 27 y'amavuko ahagarariye Ethiopia. Uyu mukobwa yize ibijyanye n'umuziki mu Mujyi wa Addis Ababa. Avuga ko akunda kumurika imideli.
Miss East Africa 2021 azahabwa imodoka nshya ya Nissan xtrail 2021 ifite agaciro k'amadorali 44, 000 [Arangana na miliyoni 44, 362, 428 Frw]. Ndetse buri kwezi azajya ahembwa umushahara wa buri kwezi ungana n'amadorali 1500 [Arangana na miliyoni 1, 512, 3550].
Igisonga cya mbere azahembwa amadorali 5000 [Arangana na miliyoni 5, 041, 185 Frw] naho igisonga cya Kabiri azahembwa amadorali 3000 [ Arangana na miliyoni 3, 024, 711].
Umunyana yagaragaje ibikorwa bitandukanye yakoze, intumbero ye n'ibindi
Umunyana Shanitah yerekeje muri Tanzania guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss East Africa 2021
 Abantu batandukanye bifurije ishya n'ihirwe Miss Umunyana Shanitah no gutahukana ikamba