Umugore yakubiswe nkizakabwana nyuma yo kuryamana n' umugabo wabandi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hirya no hino kumbuga nkoranyambaga hari gucicikana amashusho ababaje yavuye mu mujyi wa Banda Aceh muri Indoneziya yerekana umugore wakubiswe kugeza aho ataye ubwenge kubera ububabare yatewe n'inkoni nyinshi  azira ko yarenze ku mategeko ya Shariya agasambana n'umugabo batashyingiranwe

Uyu mugore utatangajwe amazina yakatiwe igihano cyo gukubitwa na mugenzi we inkoni 17  mu ruhame,  ariko kuzihanganira byamunaniye yitura hasi kubera uburibwe.

Igihano cyatanzwe n'umuntu ubishinzwe ufite ubuhanga mu gukubita,uzwi nka Algojo, wari wambaye umwenda wijimye kuva ku mutwe kugeza ku birenge mu maso he hapfutse.

Uyu mugore, yari yambaye imyenda gakondo ya kisilamu, ubwo yakubitwaga izi nkoni.  Amashusho yerekana ko yikubise hasi kubera ububabare igihe yari agikubitwa.

Mugenzi we bakubitiwe hamwe we yitegereza abari bateraniye aho,ubwo inkoni yazamurwaga hejuru ikongera ikamanurwa.

Aceh niyo ntara yonyine yo muri Indoneziya ikigendera ku mategeko ya Shariya â€" Igitabo kibamo ibisobanuro byimazeyo by' igitabo cyera cya Islamu, Qor'an.

Ibihano biba biremereye ku baryamana bahuje igitsina, kuko bo bashobora kugera ku nkoni 150. Abakubiswe akenshi barangiza bajyanwa mu bitaro nyuma.



Source : https://impanuro.rw/2021/11/11/umugore-yakubiswe-nkizakabwana-nyuma-yo-kuryamana-n-umugabo-wabandi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)