Reba ibyo wakora niba usinzira mu kazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dore ibintu 7 byagufasha guhangana n'iki kibazo nk'uko tubicyesha urubuga bustle.com.

1.Kunywa amazi: Kunywa cafeyine nk'uko abantu benshi basanzwe babizi birinda gusinzira mu kazi, ariko kunywa amazi ni byiza kurushaho kuko bifasha amaraso yawe mu gutwara ogisijeni (Oxygen) mu bice by'umubiri wawe bikakurinda kumva urushye cyangwa wumagaye ari byo bigutera gusinzira kuko umubiri uba wumva unaniwe wakwiryamira.

2.Gufata umwanya ukagendagenda mbere y'akazi: Byagufasha cyane kuko ubwonko bwawe buhita bwumva ko ubuteguje ko hari ibintu ugiye gukora, burya ngo ibintu byose bigengwa kandi bipfira mu mutwe. Iyo rero hari ibintu ukunda gukora, umubiri urabimenyera n'impamvu yabyo ukayisobanukirwa.

3. Bitewe n'imirimo ukora imiterere yayo niba byagushobokera jya ubanza ukore imirimo igoye, hanyuma nutangira kumva usinzira ukore twa tuntu tworoshye tutagusaba gukoresha ubwonko cyane udutekerezaho.

4. Kunywa cafeyine hakiri kare mbere y'uko utangira akazi, ariko aha ni igihe ubundi buryo bwanze cyangwa wabuze uko ubukoresha. Impamvu ni uko cafeyine hari abantu batemerewe kuyikoreha bitewe n'uburwayi bafite kandi burya si na byiza kuyimenyereza kuko umubiri wawe urashyira ukaba 'adigitedi' (ukaba imbata) kuri yo waba utayifashe noneho ukaba wagira n'utundi tubazo.

5.Kurya ibiryo byoroheje nka 'Snacks', imbuto, guhekenya shikarete, n'utundi tuntu wabona waba urya kandi ntitwangize akazi kawe, kandi tukaba dufitiye umubiri wawe akamaro atari ugupfa kurya gusa.

6.Gufata akaruhuko gato: Gerageza uzenguruke ibiro cyangwa aho ukorera nibura nyuma y'amasaha abiri kuko kwicara cyangwa guhagarara umwanya munini bituma wumva unaniwe.

7.Gushakisha umucyo aho ukorera. Niba ukora ku manywa, uragirwa inama yo kwibuka gufungura amadirishya, niba aho ukorera hari izuba cyangwa urumuri burya ni ingenzi cyane guha amakuru ubwonko. Niba ukora bwije nabwo jya wibuka gucana amatara kuko ubwonko bwawe buhita bwumva ko ari amasaha yo gukora, kandi bigufasha kubona umwuka mwiza bityo umubiri ugakora neza.



Source : https://yegob.rw/reba-ibyo-wakora-niba-usinzira-mu-kazi/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)