Nyanza: Abanyamadini biyemeje kugira uruhare mu kugabanya umubare w'abangavu baterwa inda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'ubushakashatsi bwakorewe mu Karere ka Nyanza bugaragaza ishusho y'ikibazo cy'isambanywa ry'abana muri uyu mwaka, inzego zitandukanye zirimo abayobozi b'amadini n'amatorero akorera muri aka Karere, biyemeje gukomeza ubufatanye no kongera imbaraga mu gukumira icyo cyaha kuko imibare igaragaza ko gikomeje kwiyongera.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe n'Akarere ka Nyanza bwerekana ko mu 2018 abana basambanyijwe ndetse bakanaterwa inda bagera kuri 423, mu mwaka wa 2019 bagera kuri 486, mu mwaka wa 2020 bangana na 479 naho mu mezi ane y'umwaka wa 2021 bakaba ari 153.

Imibare yerekana ko mu Karere ka Nyanza, kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Mutarama 2021, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwagejejweho ibirego 61 by'abana basambanyijwe, muri byo ibigera kuri 38 byashyikirijwe ubushinjacyaha naho 23 biracyari gukurikiranywa.

Muri urwo rwego, Akarere ka Nyanza ku bufatanye n'umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bateguye umwiherero w'iminsi itatu ugenewe abayobozi b'amadini n'amatorero bagera kuri 40 kugira ngo bagaragarizwe ibyavuye muri ubwo bushakashatsi hagamijwe ko batanga umusanzu wabo mu gukumira isambanywa ry'abana.

Umukozi w'Akarere ka Nyanza Ushinzwe Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere, Byukusenge Jeanne d'Arc, yabwiye IGIHE.COM dukesha iyi nkuru ko mu gukora ubushakashatsi babajije abana bagera kuri 41 basambanyijwe bagatanga ikirego muri RIB ndetse n'imiryango yabo.

Abandi babajijwe barimo abayobozi b'imidugudu, inshuti z'umuryango n'abahagarariye Inama y'Igihugu y'Abagore, abagize uruhare kandi bakemezwa n'inkiko icyaha cyo gusambanya abana ndetse n'abagikurikiranwa kuri icyo cyaha

Ati 'Twagiye tuganiriza ibyiciro bitandukanye mu baturage hagamijwe kumenya impamvu ziri ku isonga mu kwiyongera kw'isambanywa ry'abana, ahakiri icyuho mu gukumira no kugira ngo turebe icyo twakora ngo dukumire icyo cyaha duhereye mu mizi.'

Muri make Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bitera gusambanya abana harimo kuba ababyeyi batita ku bana babo, aho bifite 30,6%, amakimbirane yo mu ngo afite 22,4%, ubusinzi buterwa n'inzoga z'inkorano zitemewe bufite 21%, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge bifite 14,5% no kuba abasambanya abana badahabwa ibihano bifite 12%.

Bamwe mu banyamadini n'amatorerero bari muri uwo mwiherero bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gukumira isambanywa ry'abana babinyujije mu nyigisho batanga.

Mukazabyuma Mahomed Habib waje ahagarariye Idini ya Islam mu Karere ka Nyanza yavuze ko ubushakashatsi bwaberetse ko hari ikibazo mu muryango Nyarwanda bityo bagiye kuziba icyuho bita cyane ku rubyiruko.

Ati 'Ahari icyuho tugiye kwita cyane ku rubyiruko, ku bahungu b'ingimbi ndetse n'abakobwa b'abangavu kuko ni icyiciro tubona tugomba kwitaho cyane by'umwihariko.'

Abateraniye muri uwo mwiherero baganirijwe no ku kuboneza urubyaro, basabwa kwigisha abashakanye kubyara abo bashoboye kurera.

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Nyanza-Abanyamadini-biyemeje-kugira-uruhare-mu-kugabanya-umubare-w-abangavu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)