Kabayija wari mu gitero cy'i Kinigi yasabiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bumaze iminsi buburana n'abaregwa mu rubanza ruregwamo bamwe mu bafatiwe mu mitwe irwanya u Rwanda barimo n'uyu Selemani Kabayija, bwasabye Urukiko rwa Gisirikare guhamya ibyaha uyu wari mu mutwe wa RUD-Urunana.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kandi guhanisha Selemani Kabayija gufungwa burundu kubera uburemere bw'ibyaha akekwaho byanatumye amaraso y'Abanyarwanda 15 ameneka ndetse abagera kuri 14 bagakomereka.

Selemani Kabayija yari umwe mu bari bayoboye kiriya gitero cyagabwe tariki 05 Ukwakira 2019 kigahitana bamwe mu baturage b'i Kinigi barimo n'abishwe urw'agashinyaguro,

Kabayija akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, ubujura bukoresheje intwaro, kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro ndetse n'ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi bw'u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabye Urukiko ko ibi byaha byose bikekwa kuri Kabayija bimuhama ubundi agahanishwa igifungo kiruta ibindi muri ibi byaha ari cyo cya burundu.

Seleman Kabayija wari mu buyobozi bwa kiriya gitero cya RUD-Urunana, yigeze kugaruka ku ruhare rwa bamwe mu bayobozi bo muri Guverinoma ya Uganda mu gutera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w'u Rwanda.

Seleman Kabayija yagarutse kuri Philemon Mateke, yavuze ko kiriya gitero cyatewe inkunga n'uyu mugabo.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kabayija-wari-mu-gitero-cy-i-Kinigi-yasabiwe-gufungwa-burundu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)