Indirimbo ya Phil Peter na Marina yanditse amateka atarabaho mu muziki nyarwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indirimbo Bimpame ya Dj Phil Peter na Marina ikomeje guca ibintu mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

Kuri uyu wa mbere nibwo televiziyo mpuzamahanga Trace Africa ikomeye cyane muri Afurika yatambukijeho indirimbo Bimpame ya Dj Phil Peter afatanyije na Marina.

Ibyo iyi televiziyo ya Trace Africa yakoze ni gake cyane bibaye ku muziki nyarwanda cyane cyane bisaba ko iyi ndirimbo iba yarenze imbibi. Bwana Olivier Laouchez nyiri Trace group ifite insakazamashuso za Trace zose ubwo aheruka mu Rwanda mu nama ya CAX yabwiye umunyamakuru Mbarubukeye Etienne Peacemaker ko hari itsinda rizi umuziki ritoranya ugomba gutambuka buri munsi mu njyana za Kinyafurika n'uw'i Mahanga. Kuba iyi ndirimbo yatambuka bifite igisobanuro ku muziki nyarwanda.



Source : https://yegob.rw/indirimbo-ya-phil-peter-na-marina-yanditse-amateka-atarabaho-mu-muziki-nyarwanda/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)