G.Buffet akiva mu Rwanda kuganira na P.Kagame yahise ajya Uganda anabonana na Museveni #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku cyumweru tariki indwi Ugushyingo 2021, Ibiro by'Umukuru w'u Rwanda byari byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye umunyemari Howard Graham Buffett bakagirana ibiganiro bigamije gushyira mu bikorwa imishinga isanzwe iri hagati y'umuryango w'uyu munyemari na Guverinoma y'u Rwanda.

Ubutumwa bw'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu bwari buherekejwe n'amafoto agaragaza Perezida Kagame na bamwe mu buyobozi bukuru bw'u Rwanda baganira n'uyu muherwe Howard Graham Buffett n'itsinda bari kumwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na we yatangaje ko yahuye na Howard Graham Buffett usanzwe ari umunyemari n'umushoramari mu bijyanye n'imishinga y'ubuhinzi.

Perezida Museveni yavuze ko mu byo baganiriye harimo kwagura ishoramari ry'imishinga y'ubuhinzi by'umwihariko iyo asanzwe afite muri kiriya gihugu.

Mu minsi ibiri gusa, uyu muherwe agendereye ibihugu bibiri by'ibituranyi bimaze iminsi bitabanye neza, akaba yanahuye n'abakuru b'ibi bihugu byombi.

UBWO YAKIRWAGA NA PEREZIDA KAGAME

MURI UGANDA YAKIRWA NA MUSEVENI

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/G-Buffet-akiva-mu-Rwanda-kuganira-na-P-Kagame-yahise-ajya-Uganda-anabonana-na-Museveni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)