Exclusive: Miss Ingabire Grace yagize icyo av... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Ingabire Grace ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki cyababye tariki 6 Ugushyingo 2021. Iki gitaramo cyabereye muri Arena, cyabaye amateka kigaragaza ko Bruce Melodie ari umuhanzi ufite ubuhanga n'abafana batari bake mu bahanzi bakorera umuziki mu gihugu cy'u Rwanda.


Miss Ingabire Grace n'igisonga cye cya kabiri Mutoni Witness bari mu bagaragaye muri iki gitaramo bishimye kandi babyina mu buryo budasanzwe ubwo Bruce Melodie yari ari ku rubyiniro. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Miss Ingabire Grace yagarutse kuri iki gitaramo cyabaye amateka, avuga icyo abona Bruce Melodie avuze mu muziki nyarwanda anakomoza ku byamuvuzweho ko aririmba ibishegu anamugira inama.


Ubwo Melodie yri ku rubyiniro, Miss Grace na Witness bari bizihiwe babyina indirimbo yaririmbaga

Miss Ingabire Grace agaruka kuri iki gitaramo, yagize ati: "Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nkunda mu Rwanda n'ibyishimo cyane kuba abasha kugira igitaramo kimeze gutya akabasha no gukora 'Live peformance' imeze kuriya". Yakomeje agaragaza icyo Bruce Melodie avuze mu muziki nyarwanda ati: "Ntekereza ko agaragaza iterambere rimaze kuba mu muziki nyarwanda, ni icyitegererezo ku bandi bashaka gukora umuziki nyarwanda, ni umuhanzi mwiza uhagarariye impano nyazo".


Twamusabye kutubwira uko yakira ibyagiye bivugwa n'abantu batandukanye ko Bruce Melodie aririmba ibishegu maze asubiza agira ati: "Ntekereza ko aho ngaho ntafite amakuru ahagije, icyo ni cyo navuga". Yagiriye inama uyu muhanzi akunda yamuherekeza mu yindi myaka asigaje mu muziki ati: "Icya mbere ni ukumushimira cyane cyane, ikindi ni ukudacika intege kubera ko ni urumuri ku banyarwanda". 

Muri iki kiganiro Miss Ingabire yagaragaje ko igitaramo Bruce Melodie yakoze cyabaye amateka kandi ko cyari gikenewe kuko abantu bari bamaze igihe bititabira ibitaramo kubera icyorezo cya COVID-19.


Iki gitaramo cya Bruce Melodie cyabaye amateka

REBA HANO UKO MISS INGABIRE YABYINNYE BIDASANZWE MU GITARAMO CYA BRUCE MELODIE



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111333/exclusive-miss-ingabire-grace-yagize-icyo-avuga-ku-bivugwa-ko-bruce-melodie-aririmba-ibish-111333.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)