Baramaze! Ikunyagira izahita n'ubwo irimo in... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwiringiyimana Theogene [Theo Bosebabireba] uri mu baramyi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live wagiyemo asimbuye Vestine & Dorcas bikuyemo ku mpamvu zabo bwite, yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo nshya nyuma yo kuva muri Uganda akaza gutura mu Rwanda, ariko kuri ubu yakoze mu nganzo ahumuriza abantu bacitse ururondogoro kubera ibibazo binyuranye bibugarije, abasaba kwisunga Uwiteka kuko azabagirira neza 'bakumirwa'!. Ni ubutumwa yatanze bunyuze mu ndirimbo ye nshya yise 'Baramaze' yageze hanze kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021.

Nk'ibisanzwe, umukono we uryohera benshi! N'iyi ndirimbo ye nshya yamaze gushyira hanze, yakoze ku mitima ya benshi nk'uko babigaragaje mu nyunganizi batanze kuri Youtube munsi y'iyi ndirimbo. Ni indirimbo irimo amagambo akomeye ari nayo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru. Theo Bosebabireba ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y'igihe gito abwiye InyaRwanda.com ko ahishiye byinshi abakunzi b'umuziki we - ibi yabitangaje ubwo hari hashize amasaha macye ageze ku butaka bw'u Rwanda avuye mu gihugu cya Uganda yagiriyemo ibihe bibi dore ko yakubitiweyo, Imana ikamurokora.

AMAGAMBO AGIZE INDIRIMBO NSHYA 'BARAMAZE' YA THEO BOSEBABIREBA


"Intsinzi iri mu biganza byawe, Imana iri mu ruhande rwawe, impundu zisimbuye induru. Ikunyagira izahita n'ubwo ubona irimo amashayi, ikunyagira izahita n'ubwo yaciye imikoki, ikunyagira izahita n'ubwo irimo inkuba n'imirabyo,...Araje abihindure noneho, igiti atateye akirimbure, araje abihindure wumirwe. N'ubwo wacitse ururondogoro kubera ibibazo, ukabura uwo utakira kandi isi yuzuye abantu, gusa batagira umutima wa kimuntu, araje abihindure wumirwe. 

Bavuga byinshi, bavugira henshi, baramaze! Barasakuza, bavuza induru, baramaze!. Njyewe n'inzu yanjye tuzakorerera Uwiteka udaharara ngo ahararuke. Ahemba neza Umwami wanjye ntiyambura, ntawamukoreye ngo akorwe n'isoni, nta wamwiringiye ngo abure uko agira, niwe gisubizo cy'ibibazo byananiranye kandi ni we uzahanagura aya marira atemba ku matama ya benshi. Ururimi ruvuga abandi rugira imbaraga, rurashyuhaguza, ruranyaruka, nyamara nawe uwakugenzura yasanga utari shyashya.

Ujye utinya abantu bavuga ko Yesu atazutse, bagahanyanyaza bakavuga ko atavutse. Abavuga ko uri umukene, abavuga ko ntacyo ugira, abavuga ko uri injiji mbi, baramaze! Ntacyo bamvuze cyambujije kurya, nta n'icyo bamvuze cyambujie kuryama, impundu nizivuge induru ziceceke. Abantu bakwanga urunuka, Imana ikagukunda ururenze igipimo. Njyewe ndumiwe, ndumiwe nukuri, abantu bahararuka vuba, byagera ku bapagani bigahumira ku murari, njye ndumiwe...Izina ryiza ni Yesu, ni ryo riruta ayakomeye, ni ryo rimara umubabaro, amavi yose azaripfukamira indimi zose zature ko ari umwami w'abami. Uri ibyiringiro byanjye Mana ya Aburahamu, Mana Yera".


Theo Bosebabireba yahumurije abugarijwe n'ibibazo


Theo Bosebabireba hamwe n'umugore we aherutse gushimira cyane kubera kwihangana kwamuranze


Muri iyi minsi Theo Bosebabireba ari kugaragaza cyane ko yahindutse mushya akirundurira mu Mana nyuma ya byinshi byagiye bimuvugwaho byanatumye ADEPR imuhagarika ariko nyuma akaza guhabwa imbabazi na ADEPR Uganda


Mu buhamya atanga hirya no hino ndetse no mu ndirimbo ari kwandika Theo Bosebabireba arashimira Imana yagiye ibana nawe mu bibazo by'ingutu yanyuzemo

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'BARAMAZE' YA THEO BOSEBABIREBA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111759/baramaze-ikunyagira-izahita-nubwo-irimo-inkuba-nimirabyo-bosebabireba-mu-ndirimbo-nshya-ya-111759.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)