Ba DASSO basabwe kutareba inyungu zabo ahubwo bagashyira umuturage ku isonga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Basabwe gushyira imbere inyungu z
Basabwe gushyira imbere inyungu z'umuturage

Yabibasabye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, ubwo ba DASSO 450 bashya bo mu turere 12 basozaga amasomo binjizwaga mu mwuga.

Ni amasomo bari bamazemo amezi atatu bahugurwa ku gucunga umutekano w'abaturage n'ibyabo, akaba yaberaga i Gishri mu Karere ka Rwamagana.

Mu ijambo rye Minisitiri Gatabazi yabasabye abo barangije amasomo gufatanya n'abaturage gucunga umutekano kandi bakabikorana ubwitange n'ubunyamwuga.

Yababwiye ko akazi bagiyemo ari keza ariko gasaba kugashyiraho umutima, bagashyira umuturage ku isonga aho kureba inyungu zabo.

Ati “Aka kazi mugiyemo karakomeye ariko ni keza, musabwe kutita ku nyungu zanyu ahubwo umuturage akaza ku isonga”.

Abo ba DASSO uko ari 450 basoje amahugurwa ni abo mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Nyagatare, Ngororero, Musanze, Nyamasheke, Nyanza, Rutsiro na Rwamagana, akaba ari na ho bazakorera akazi kabo.

Minisitiri Gatabazi n
Minisitiri Gatabazi n'abayobozi batandukanye muri Polisi bitabiriye icyo gikorwa



source : https://ift.tt/3D6AMHL
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)