Adil yavuze ibanga ryihishe inyuma yo kumara imikino 40 adatsindwa, avuga umuntu wamufashije kubigeraho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe ya APR FC, umunya-Maroc, Adil Errradi Mohammed avuga ko ibyo yagezeho muri APR FC harimo kuba amaze imikino 40 muri shampiyoma adatsindwa, byose abikesha ubuyobozi bwa APR FC.

Adil yaje mu Rwanda muri 2019, nibwo yagizwe umutoza mukuru wa APR FC, ku munsi w'ejo hashize yatsinze Rayon Sports 2-1 yuzuza imikino 40 adatsinzwe umukino n'umwe muri shampiyoma.

Aganira n'itangazamakuru yavuze ko havuzwe byinshi harimo kuba atari we ukora akazi, hari ababimufashamo.

Ati "Naje mu Rwanda 2019, hari abavuze ko ushinzwe kongerera ingufu ko ari we ukora akazi, bavuze ko Adil nta byangombwa afite."

Yakomeje avuga ko koko uyu musaruro ari byo atari we wenyine wawugezeho ahubwo yabifashijwemo n'ubuyobozi bwa APR FC bwumva umupira icyo ari cyo ndetse no kumvikana n'abo bakorana.

Ati "imikino 40 nta ntsinzwi igisubizo kiri mu kibuga, imikino 40 y'amarushanwa, kongeraho 40 ya gicuti n'imikino Nyafurika, hari umuntu ufasha akazi Adil, ni APR FC yakoze akazi muvandi, ibanga dufite ubuyobozi bwumva umupira, ni abanyabwenge."

"Ikindi dufite abakinnyi bakunda umupira, baje gukina umupira, dufite abatoza bahatana, nta bushuti mu kazi, sinumva radio akazi nkakorera mu kibuga, ikindi abatoza dufite amahame tugenderaho, tuvuga ururimi rumwe, uko niko dutsinda si Adil gusa, ni umuryango ukorera hamwe, ufite intego zimwe, uvuga ururimi rumwe."

Adil Erradi mu myaka 2 amaze mu Rwanda, akaba amaze kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyoma yikurikiranya kandi byose akaba yarabitwaye adatsinzwe.

Adil avuga ko umusaruro wose yagezeho muri APR FC awukesha ubuyobozi bwiza bwumva umupira icyo ari cyo ndetse n'abakinnyi bafite inyota yo gukina



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/adil-yavuze-ibanga-ryihishe-inyuma-yo-kumara-imikino-40-adatsindwa-avuga-umuntu-wamufashije-kubigeraho

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)