Abarimo Nishimwe Naomie na Nimwiza Meghan bifurije isabukuru Miss Ingabire Grace. – YEGOB #rwanda #RwOT

Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2021, Ingabire Grace yizihije isabukuru y'amavuko nyuma yo kwambikwa ikamba mu mateka ariwe mukobwa ufite amashuri menshi muri ba Miss Rwanda bose. Abarimo Nishimwe Naomie na Nimwiza Meghan bamwifurije isabukuru y'amavuko.

None ni isabukuru y'amavuko ya Grace Ingabire wambitswe ikamba rya Miss Rwanda muri Werurwe 2021. Amakuru yasakajwe binyuze ku rubuga rusange rwa Instragram rwa Nyampinga w'u Rwanda, bafashe umwanya wo kumwifuriza isabukuru y'amavuko bagira bati: 'Umunsi mwiza w'amavuko kuri Nyaminga w'u Rwanda 2021, Grace Ingabire, tukwifurije ibyiza byose mu mwaka mushya wawe!'

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2020 na Nimwiza Meghan mu mwaka wa 2019, nabo bafashe umwanya bamwifuriza isabukuru y'amavuko.



Source : https://yegob.rw/abarimo-nishimwe-naomie-na-nimwiza-meghan-bifurije-isabukuru-miss-ingabire-grace/

Post a Comment

0 Comments