Aba-Rayon bararanye agahinda...APR isubiriye Rayon iyitsinda 2-1 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yinjiye mu kibuga idashaka ko mucyeba wayo APR itayisubira, ihita inabona igitego cya mbere ku munota 18' cyatsinzwe na Essomba.

APR FC yatangiye isatira ku munota wa 12' yari imaze kubona Koroneli ebyiri zose ku ruhande rwa Muvandimwe, rwanyurwagaho na Ombolenga Fitina.

Rayon Sports yageragezaga gusatira yinjira mu mukino ishaka igitego gifungura amazamu bituma ku munota wa 18' inyeganyeza incundura z'amazamu ya APR FC ku gitego cyatinswe na Essomba Willy Onana ahawe umupira na Rharb Youssef, Onana arawufunga neza acenga umunyezamu Pierre ahita atera mu izamu.

Ku munota wa 22' Essomba Onana yahushije uburyo bw'igitego cya kabiri ku ishoti yateye mu izamu nyuma yo gucenga ba myugariro ba APR FC ariko atera agashoti gato katagize icyo gahindura ku mukino.

Ku munota wa 28', APR FC yabonye Koruneri ya gatatu nyuma y'ishoti ryatewe na Djabel Manishimwe bakawukuraho ukajya hanze, gusa ntacyo yatanze.

Mu minota yakurikiyeho APR FC yarushije Rayon Sports guhererekanya umupira mu kibuga, iri gushaka aho yamenera kugira ngo yishyure igitego yatsinzwe.

Ku munota wa 32 Nishimwe Blaise yateye ishoti ashaka gutungura umunyezamu Pierre ariko umupira ujya hanze.

Ku munota wa 38' APR FC yishyuye igitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku ikosa ryakozwe na Nsengiyumva Isaac wahereje umupira abakinnyi ba APR FC mu rubuga rw'amahina.

Ku munota wa 41' APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ruboneka Bosco ku mupira wari uturutse kwa Ombolenga Fitina, Bosco ahita atera ishoti rikomeye mu izamu, Bonheur ntiyamenya aho umupira unyuze.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, Muvandimwe JMV yasohotse mu kibuga hinjira Iranzi Jean Claude.

Ku munota wa 48' Manishimwe Djabel yagerageje uburyo bwo gutsinda igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yateye ariko umupira ujya hanze.

Ku muno 50' Muhire Kevin na Onana bakinanye neza bashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC ariko Claude ababera ibamba.

Ku munota wa 51' Nsengiyumva Isaac yateye ishoti ashaka gutungura umunyezamu Ishimwe Pierre wa APR ariko abakinnyi ba APR baritambika bawushyira muri koruneri na yo itagize icyo itanga.

Ku munota wa 57' Muhire Kevin yagerageje ishoti rirerire mu izamu rya APR FC ariko umupira ujya hejuru y'izamu.

Ku munota wa 58' Umutoza Adil wa APR FC yakoze impinduka ebyiri, Mugisha Gilbert yahaye umwanya Byiringiro Lague, Kwitonda Alain asimburwa na Nsanzimfura Keddy.

Umukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports 2-1, umutoza w'iyi kipe, Adil yuzuza umukino wa 40' atsinda muri iyi kipe.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Aba-Rayon-bararanye-agahinda-APR-isubiriye-Rayon-iyitsinda-2-1

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)