Yabaye kapiteni w'Isonga na Kiyovu, akinira Amavubi mato, Bonane ku myaka 23 yasezeye ruhago #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bonane Janvier wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, yasezeye umupira w'amaguru ku myaka 23 y'amavuko.

Mu butumwa uyu mukinnyi yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko igihe cyari kigeze ngo asezere umupira w'amaguru, ashimira abamufashije mu rugendo rwe.

Ati "Mfashe uyu mwanya ngo nsezere ku bakunzi n'abafana b'umupira w'amaguru n'abanyarwanda bose muri rusange, nabamenyeshaga ko mpagaritse gukina umupira w'amaguru burundu, byari iby'agaciro kubana namwe mu gihe cy'imyaka 6, mwarakoze ku bw'urukundo mwanyeretse no kunshyigikira."

"Ndashimira byimazeyo amakipe twakoranye akanamfasha muri uru rugendo. Isonga FC yamfashije mu gihe cy' imyaka 2 na Kiyovu Sports FC nakiniye imyaka 4 ntibagiwe ikipe y'iguhugu y'abatarengeje imyaka 20. Ndashimira abayobozi, abatoza n'abakinnyi twabanye tukanakorana neza cyane, mbashimiye bimvuye ku ndiba y'umutima. Sinakwibagirwa gushimira abanyamakuru ba siporo ku bw'akazi bakora kindashikirwa nzabakumbura cyane kuko mwese mwabaye ab'ingenzi mu buzima bwanjye mbasezeyeho kandi nanabifuriza ishya n'ihirwe njyewe nerekeje mu yindi mirimo."

Bonane Janvier wavutse mu 1997, yakiniye Isonga FC imyaka 2, 2015-2017 akaba yari na kapiteni w'iyi kipe aho yayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka we wa nyuma, ariko iyi kipe ntiyazamutse ubuyobozi bwayo bwahisemo kuguma mu cya kabiri.

Yahise yerekeza muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka ine, asezeye ari yo kipe yakiniraga(asojemo amasezerano), yigeze no guhabwa inshingano zo kuyobora abandi bakinnyi muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi kandi yakiniye ikipe y'iguhugu y'abatarengeje imyaka 20 muri 2018 yashakaga itike y'igikombe cy'Afurika ikaza gusezererwa na Zambia.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yari amaze igihe abitegura kuko hari ibindi agiye kujyamo atafatanya na ruhago.

Yakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry'Isonga
Bonane Janvier yakiniye Kiyovu Sports imyaka 4
Yakiniye Amavubi U20



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yabaye-kapiteni-w-isonga-ka-kiyovu-akinira-amavubi-mato-bonane-ku-myaka-23-yasezeye-ruhago

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)