Umukobwa yarize ayo kwarika amenye ko atwite inda yatewe n'umupadiri. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa witwa Joyce Dzidzor Mensah wahoze ari Ambasaderi w'abanduye virusi itera SIDA muri komisiyo ishinzwe kurwanya SIDA muri Ghana, yarijijwe n'agahinda ko kuba yamenye ko ashobora kuba atwite inda yatewe na padiri.

Nk'uko uyu mukobwa yabyerekanye kuri facebook, yagaragaje ko atewe ubwoba no kuba atwite kandi yaraboneje urubyaro ndetse akaba atari yiteze gusama.

Yakomeje atangaza ku rubuga rwa Facebook, ko umuntu wamuteye inda ari umupadiri w'idini gatolika ufite icyicaro i Hamburg.

Mu magambo ye arira yagize ati'Mana, ndakwinginze umfashe. Sinshobora gutwita. Sinigeze nsinzira ijoro ryose. Oh, data nkunda nkura mu mva nyamuneka fasha umukobwa wawe kuko sinshobora kongera gutwita. Umugabo wanteye inda na we ni Padiri Gatolika uba i Hamburg '.



Source : https://yegob.rw/umukobwa-yarize-ayo-kwarika-amenye-ko-atwite-inda-yatewe-numupadiri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)