Amashusho y'umunsi:The Ben na Pamella basiganywa kwiruka. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'aho bitangarijwe ko The Ben na Pamella Uwicyeza berekeje muri Tanzania aho barimo kugirana ibihe byiza by'urukundo kuri ubu hagiye hanze amashusho yabo barimo gusiganwa kwirukanka. Mu mashusho The Ben yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yerekanye Miss Pamella na we birukanka ku mucanga w'ikiyaga bikekwa ko ari icya Tanganyika muri Tanzania. The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bamaze iminsi baragiye kuruhukira. Nyuma yo kwambika Miss Pamella impeta, The Ben yahise ajya muri Amerika mu mujyi wa New York aho yahuriye mu kabyiniro na Diamond, nyuma aza kwerekeza muri Tanzaniya aho yagiriye urugendo rw'akazi rurimo no kurangiza imishinga ya Album ye.



Source : https://yegob.rw/amashusho-yumunsithe-ben-na-pamella-basiganywa-kwiruka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)